Myanmar
yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) icyaha cya Jenoside
yakorewe abaturage bayo bo mu bwoko bw’Aba “Rohingya”.
Yuji
Iwasawa, Perezida w’uru rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko
Myanmar yari ifite "umugambi wo kurimbura" igice kinini cy’aba Rohingya
kandi ko yanagize uruhare mu "gusibanganya no guhisha ibimenyetso ku rwego
rwagutse" mu rwego rwo guhishira ibyaha yakoze.
Ibikorwa
bya gisirikare byatangiye mu mwaka wa 2017 byahitanye ibihumbi by’Aba Rohingya
ndetse bihatira abarenga 700,000 guhunga igihugu cya Myanmar, cyahoze cyitwa
Birmanie.
Myanmar
yahakanye ibyo yashinjwaga, ivuga ko ingabo zayo zari zisubije ibitero byari
byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ku
wa kane, urukiko rwanzuye ko "umugambi wa Jenoside ari wo mwanzuro wonyine
usobanutse ushobora gukurwa mu bimenyetso byagaragajwe".
Uyu
mwanzuro wafashwe n’abacamanza icyenda bawushyigikiye mu gihe batandatu
bawurwanyije.
Iwasawa
yavuze ko igisirikare cya Myanmar cyakoze ubwicanyi "butarobanura uwo
bugamije", kwica abagabo mu buryo bw’iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku
gitsina ryabereye ahantu henshi, ibikorwa by’urugomo rukabije byakorewe abana
ndetse no gutwika nkana amazu y’aba Rohingya.
Yanavuze
kandi ko igisirikare cyagabye ibitero ku ba Rohingya igihe bahungiraga muri
Bangladesh.
N’ubwo
ICJ yemeye ko umutwe wa Arsa wagize uruhare muri ibyo byaha, urukiko rwasanze
hari isano iri hagati y’ikorwa ry’ubukangurambaga bwuzuyemo urwango rwibasira aba
Rohingya, bwabagaragazaga nk’“abatari abantu byuzuye” ndetse bakabagaragaza nk’“intandaro
y’urugomo”, n’ibi bikorwa byo kubirukana, ibintu byatumye ihohoterwa
ryabakorewe rirushaho gukomera.
Urukiko
rwavuze ko Myanmar ifite inshingano zo gutanga indishyi zijyanye n’uburemere
bw’ibyangiritse, ariko umubare nyawo wazo ukazagenwa nyuma.
Umuryango
Human Rights Watch watangaje ko uyu mwanzuro ari "igisubizo cyiza ku bari
bamaze igihe bategereje ubutabera ku ba Rohingya".
Hagati
aho, Komiseri Mukuru wa Loni Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk,
yavuze ko "ububabare, amakuba n’agasuzuguro" byakorewe aba Rohingya
ari "ikizinga ku mutimanama wa muntu muri rusange". Yongeyeho ko
icyemezo cy’urukiko "gikwiye gukurikirwa n’ibikorwa bifatika".