Sinari nzi ko mbura Vitamini D kugeza ubwo nituye hasi ndi ku kazi

    • Umwanditsi, Vicki Loader
    • Igikorwa, Umunyamakuru mu by'ubuzima
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Saskia Reeves-Priestley, ufite imyaka 23, yari ku kazi ubwo yagwaga hasi.

Yagize ati: "Numvise nzungera cyane, ngira isesemi, umutima ugatera bidasanzwe kandi nkumva ubushyuhe bwinshi."

Saskia, wigisha abana bafite ibibazo byihariye mu myigire, yakundaga umupira w'amaguru aho yakinaga inshuro enye mu cyumweru ari umunyezamu. Yumvaga afite ubuzima bwiza kandi akomeye.

Icyakora, nyuma yo gukorerwa ibizamini by'amaraso, yaje gusanga afite ibura rikomeye rya Vitamini D, ku buryo urugero rwayo mu mubiri rwari hafi ya zeru.

Mu Bwongereza, ibura rya Vitamini D rikomeje kwiyongera mu byiciro bimwe by'abaturage, cyane cyane abakobwa n'abagore bakiri bato.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko hafi kimwe cya kane cy'ingimbi zifite imyaka hagati ya 11 na 18 zari zifite ibura ry'iyi vitamini.

Vitamini D ishobora kuboneka mu biryo turya, nk'amafi afite amavuta menshi n'inyama, cyangwa ikaboneka mu byongera by'intungamubiri (supplements).

Ariko, igice kinini cyayo gikorwa n'umubiri wacu ubwawo iyo imirasire ya UV iva ku zuba ikoze ku ruhu. Iyo imirasire y'izuba ibaye mike, bitewe n'aho utuye ku isi cyangwa igihe cy'umwaka, ubushobozi bw'umubiri bwo kuyikora buragabanuka.

Gupfuka ibice bimwe na bimwe by'umubiri no gukoresha amavuta arinda uruhu imirasire y'izuba (sunscreen) na byo bigira ingaruka ku ikorwa ryayo, nubwo ibyo bifite akamaro mu kurinda uruhu.

Abantu bafite uruhu rwirabura cyane bakenera kugerwaho n'urumuri rwinshi, kurushaho kugira ngo umubiri wabo ukore ingano imwe ya Vitamini D nk'iy'abantu bafite uruhu rwerurutse.

Abaganga ntibakunze gukorera buri muntu ibizamini byo kureba urugero rwa Vitamini D, ariko bashobora kumuha inyunganiramirire igihe babona ko afite ibyago byinshi byo kuyibura.

Ibimenyetso by'ibura rya Vitamini D ni ibihe - bigira izihe ngaruka ku buzima bwa buri munsi?

Ibura rya Vitamini D rishobora gutera indwara ya Rickets ku bana bato, naho ku bantu bakuru rigatera Osteomalacia, indwara ituma amagufa acika intege kandi unaniwe.

Agira ati: "Iyi ndwara bayita indwara yiturije," nk'uko bivugwa na Dr. Suma Uday, umuganga w'inzobere mu kuvura indwara z'imisemburo ku bana, akaba ashishikajwe no gukangurira abantu kumenya iki kibazo.

Araburira ko kubura Vitamini D ku rubyiruko no ku bantu bakuru bigoye kubimenya, kuko ibimenyetso byayo bitagaragara ku buryo bworoshye, bityo ishobora kutamenyekana cyangwa kuyitiranya n'izindi ndwara

Ibimenyetso birimo umunaniro udashira, kubabara mu ngingo no mu magufa.

Avuga ko iyi ndwara ishobora kugenda yangiza amagufa buhoro buhoro, akoroha kandi akaba ashobora kuvunika.

Amaka yari ari mu gikoni arimo gutegura ifunguro rya nimugoroba mu nzu yabagamo kuri kaminuza mu mujyi wa Liverpool, ubwo yatangiraga guhinda umushyitsi.

Agira ati: "Sinashoboraga kureba neza imbere yanjye." Uwo babanaga mu nzu yamujyanye mu ishami ryakira indembe (A&E). Nyuma yaho, na we yaje gusuzumwa asanga afite ikibazo cyo kubura Vitamini D mu mubiri.

Uretse kumva ananiwe, avuga ko nta bindi bimenyetso yari afite. Agira ati: "Ndi umunyeshuri wa kaminuza ufite imyaka 21. Mfite akazi kandi niga muri kaminuza, ku buryo mpora numva naniwe."

Yibuka ko nyina na we yigeze kugira ikibazo cyo kubura Vitamini D, ariko avuga ko atari azi ko na we byamubaho.

Nyuma yo gutangira gufata inyunganiramirire, Amaka yumva ameze neza cyane. Icyakora, aracyafite impungenge z'uko icyo kibazo gishobora kongera kumubaho.

Agira ati: "Byarankomereye cyane kandi sinifuza ko byazongera kumbaho."

Kubura Vitamini D mu bakobwa bishobora kugira ingaruka mu buzima bwabo bwose

Dr Suma Uday yifatanyije n'abandi baganga n'abashakashatsi bashinze itsinda ryitwa ACT NOW Vitamin D, risaba ko urwego rwa Vitamini D rufatwa nk'urugaragaza ibura ryayo rwazamurwa.

Avuga ko ibi byatanga ishusho nyayo y'uko iki kibazo gikwirakwiriye, bikanatuma batangira kuvurwa hakiri kare.

Dr Uday aburira ko ibura rya Vitamini D ku bagore rishobora gukomeza kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose: rikabagaragaraho bakiri abangavu, rikongera kubagiraho ingaruka igihe batwite, ndetse rikagera no ku bana babyara.

Agira ati: "Iyo udakosoye iki kibazo kigitangira, gishobora kugira ingaruka ku bisekuru byinshi."

Prof Martin Hewison wo muri Kaminuza ya Birmingham na we avuga ko biteye impungenge kuba, nubwo hashize imyaka 100 Vitamini D ivumbuwe, indwara ya Rickets ntaho yagiye.

Agira ati: "Niba hakiri abarwara iyi ndwara mu giturage, bivuze ko hari n'abandi benshi bafite ibura rya Vitamini D."

Asanga leta ikwiye gusuzuma uburyo bwo kongera Vitamini D mu biribwa bitandukanye mu gihe bikorerwa mu nganda. Ibihugu nka Canada na Sweden bisanzwe bifite politiki isaba ko Vitamini D yongerwa mu biribwa bimwe na bimwe.

Mu Bwongereza, hari ibiribwa birimo ibinyampeke bikunda kuribwa ku mafunguro ya mugitondo n' ibisigwa ku mugati byongerwamo Vitamini D, ariko ni ubushake si itegeko.

Mu gihe cy'itumba, urugero rwa Vitamini D mu mubiri rutangira kugabanuka.

Prof Hewison avuga ko bishobora kuba ngombwa ko abantu bo mu byiciro bimwe na bimwe bafata inyunganiramirire ya Vitamini D buri gihe.

kuri ubu, Saskia Reeves-Priestley asigaye afata inyunganiramirire ya Vitamini D buri gihe, kandi yongeye gusubira mu izamu gukina umupira w'amaguru.