Somalia yategetse ambasaderi wa Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze amasaha 72

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Mogadishu, Qasim yavuze ko guverinoma yafashe ingamba eshanu mu gusubiza ibyo yavuze ko ari ugukomeza kwivanga kwa Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) mu bibazo by'imbere muri Somalia no kurenga ku busugire bwayo.
Inama y'abaminisitiri yategetse minisiteri y'ububanyi n'amahanga guhamagaza ambasaderi wa Somalia muri UAE kugira ngo agirane ibiganiro n'ubuyobozi bw'igihugu, inamenyesha ambasaderi wa UAE ko agomba kuva muri Somalia mu gihe kitarenze amasaha 72.
Guverinoma yavuze kandi ko izafata izindi ngamba zo kurengera ubusugire bwa Somalia, yibutsa ko butagomba guhungabanywa kandi n'umutekano w'igihugu ukarindwa.
Yanategetse minisiteri y'ububanyi n'amahanga, gusobanurira ibindi bihugu n'imiryango mpuzamahanga ibyo ishinja UAE.
Mu yandi magambo aburira, inama y'abaminisitiri yavuze ko abantu cyangwa amatsinda yose akorana na UAE mu bikorwa bifatwa nk'ibibangamira ubusugire bwa Somalia, ashobora gufatirwa ibihano.
Iri tangazo rije hashize iminsi ibiri Perezida Hassan Sheikh Mohamud ashinje UAE guca intege ubumwe bwa Somalia binyuze mu masezerano yagiranye n'ubutegetsi bw'uturere dutandukanye, harimo n'amasezerano ajyanye n'ibyambu by'ingenzi ndetse n'inzego z'umutekano zikora zitagengwa na leta.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu ryaciye kuri televiziyo, Mohamud yavuze ko UAE yahemukiye icyizere Somalia yari yayigiriye, anayishinja gushyigikira amacakubiri ya politiki muri icyo gihugu.
Umujyanama wa Perezida wa UAE mu bya dipolomasi, Anwar Gargash, yahakanye ibyo birego mu butumwa yanyujije ku rubuga X, ashinja Perezida wa Somalia gushyira inyungu ze bwite imbere y'inyungu z'igihugu cye.
Aya makimbirane ya dipolomasi yarushijeho gukara kuva muri Mutarama(1), ubwo Mogadishu yasesaga amasezerano yari ifitanye na UAE ajyanye n'imicungire y'ibyambu, umutekano ndetse n'ubufatanye mu bya gisirikare.
Ariko ubuyobozi bwa Somaliland, Puntland na Jubaland bwamaganye icyo cyemezo, bushimangira ko amasezerano bwari busanganywe na UAE azakomeza kubahirizwa.
Ingamba ziheruka gufatwa n'inama y'abaminisitiri zigaragaza kurushaho kuzamba k'umubano hagati ya Somalia na UAE, n'ubwo itangazo ritavuze mu buryo bweruye ko umubano wa dipolomasi hagati y'ibihugu byombi wahagaze burundu.










