IKIBIRIRAHO , Elon Musk avuga ko amafaranga ya mbere menshi yashyize mu matora yo hagati muri manda yatumye yumva ari 'umupfapfa cyane'

Uyu muherwe utunze za miliyari nyinshi z'amadolari yanavuze ko ataba muri MAGA, yitandukanya n'iyo nkubiri ya politike ifitanye isano na Trump.

Incamake

Elon Musk avuga ko amafaranga ya mbere menshi yashyize mu matora yo hagati muri manda yatumye yumva ari 'umupfapfa cyane'

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Gildas Yihundimpundu

  1. Elon Musk avuga ko amafaranga ya mbere menshi yashyize mu matora yo hagati muri manda yatumye yumva ari 'umupfapfa cyane'

    Elon Musk arimo kuvugira mu ndangururamajwi azamuye ibiganza. Yambaye ikositimu y'umukara, ishati y'umweru na karuvati y'ubururu.

    Ku wa gatatu, Elon Musk yavuze ko yumvise ari “umupfapfa cyane” kubera amafaranga ya mbere menshi cyane yakoresheje mu matora yo hagati muri manda muri Amerika, nyuma yuko abo mu ishyaka ry’abarepubulikani bayatsinzwe cyane.

    Uwo muherwe wa mbere ku isi akaba n’umuyobozi nshingwabikorwa wa kompanyi Tesla y’imodoka zikoresha amashanyarazi na kompanyi SpaceX y’ibyogajuru, ni we wabaye umuterankunga wa mbere watanze amafaranga menshi cyane muri ayo matora.

    Yatanze miliyoni 446 z’amadolari – zingana na miliyari 650 FRW – zo gushyigikira iryo shyaka rya Perezida Donald Trump, by’umwihariko muri leta ya Texas aho kompanyi nyinshi za Musk zifite ibyicaro.

    Musk, washyigikiye ibikorwa bya Trump byo kwiyamamaza kuri manda ya kabiri, yanavuze ko ataba mu nkubiri ya MAGA, impine y’amagambo yo mu Cyongereza afitanye isano na Perezida Trump, y’abavuga ko bashaka kongera gutuma Amerika iba igihangange ku isi.

    Ishyaka ry’abademokarate ryatsindiye kugenzura imitwe yombi – abadepite n’abasenateri – y’inteko ishingamategeko y’Amerika, ribigeraho rinanditse amateka yo gutsinda muri leta zari zimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo zitsindwamo n’abarepubulikani.

    Ayo matora yabonywe nko gutsindwa kwashegeshe Trump, uri ku gitutu kijyanye n’ingaruka igenamigambi rye ryagize ku kiguzi cy’imibereho muri Amerika.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.