Putin avuga iki ku bagereranya inama yahuriyemo na Donald Trump na Xi Jinping, n’Inama ya Yalta yo mu 1945?

Ahavuye isanamu, EPA
Inama ya Yalta yabaye muri Gashyantare 1945 i Crimea, ihuza Perezida wa Amerika Franklin D. Roosevelt, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Winston Churchill n’umuyobozi w’Abasoviyeti Joseph Stalin.
Muri iyo nama, baganiriye ku miterere y’u Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, bemeranya ku mibereho y’Ubudage bwari bumaze gutsindwa, banategura ishingwa ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse n’uruhare rw’Abasoviyeti mu ntambara yo kurwanya Ubuyapani.
Ni inama ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gushyiraho gahunda y’isi ya nyuma y’intambara, n'ubwo imyanzuro yayo yaje no kugira ingaruka ku mibanire mibi hagati y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba mu gihe cyakurikiyeho cy’Intambara y’Ubutita.
Agaruka ku bagereranyije iyo nama, n'imaze iminsi ibera mu Bushinwa, ikaba yari ihubje Trump, Putin na Xi Jiping, Putin yasaga n’uwibaza aho ikibazo cyaba kiri muri iryo gereranya.
Yagize ati: “Ni iki cyari kibi kuri Yalta? Hari ikibi cyahabaye?”
Putin yagize ati: “I Yalta, gutsindwa kw’aba Nazi byashyizwe mu nyandiko ndetse bishimangirwa mu mategeko... Nta cyo byaba bitwaye, ahubwo nabona binakwiriye, ko n’ubu dushimangira mu mategeko guhashya uburyo buriho busa n’ubw’aba Nazi b’icyo gihe, nakwita ko ari Nazi nshya.”
Perezida w’uBurusiya yavuze kandi ko Inama ya Yalta yashyizeho urufatiro rwatumye Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuka.
Yagize ati: “Mu myaka 80 ishize, kubera ayo masezerano, isi yabayeho nta ntambara ikomeye yageze ku rwego rw’isi yose. Ni byo, habaye amakimbirane menshi yo mu turere dutandukanye, ariko nta ntambara y’isi yose yabaye. None se ibyo birimo iki kibi?”
Putin yanavuze ku bavuga ko we, Trump na Xi bahuriye mu Bushinwa kugira ngo “bagabane isi”.
Ati: “I Yalta nta wagabanye isi. Ahubwo bemeje uko ibintu byari byifashe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.”
Yakomeje agira ati: “Ku birebana n’amakimbirane yo muri iki gihe, dushingiye ku kuri kw’ibiriho, impande zose zigomba kwemera uko ibintu bihagaze, nta guca ku ruhande."
Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’aho yacaga amarenga ku ntambara irimo kubera muri Ukraine, aho Uburusiya bukomeje kugenzura ibice bimwe by’icyo gihugu.
Izindi nkuru wasoma:






