Louise Mushikiwabo agiye gukomeza kuyobora Francophonie umwaka umwe nyuma yuko amatora ananiranye

Umunyamabanga mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo, yicaye arimo kuvugira mu ndangururamajwi mu nama ya 20 ya Francophonie, i Phnom Penh, muri Cambodge, ku itariki ya 16 Ugushyingo (11) mu mwaka wa 2026. Yambaye ikanzu y'icyatsi kibisi n'indorerwamo. Imbere ye hari icyapa cyanditseho mu Gifaransa amagambo asobanuye umunyamabanga mukuru wa Francophonie.
Insiguro y'isanamu, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ni umunyamabanga mukuru wa OIF kuva mu 2018
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 2

Amatora y'umunyamabanga mukuru mushya w'umuryango w'ibihugu bivuga Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) yasubitsweho umwaka umwe, kubera kubura umukandida wumvikanwaho n'abanyamuryango, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y'abari hafi y'iyo dosiye, nyuma yuko inama ya OIF irangiye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge.

Iyo nama yaranzwe n'ubushyamirane bukomeye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Rwanda, bushingiye ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, wari umukandida ushaka manda ya gatatu y'imyaka ine, azaguma kuri uwo mwanya w'umunyamabanga mukuru wa OIF kugeza habaye andi matora, u Rwanda rutazagiramo umukandida, nkuko abo bavuganye na AFP babivuze.

Isubikwa ry'ayo matora ni bwo bwa mbere ribayeho mu mateka ya OIF, buri gihe yashyiragaho umunyamabanga mukuru wayo hagendewe ku mukandida wumvikanweho – Boutros Boutros Ghali, Abdou Diouf, Michaëlle Jean na Louise Mushikiwabo – kuva uwo mwanya washyirwaho mu mwaka wa 1997.

Abaterankunga babiri bakomeye ba OIF, ari bo Ubufaransa na Canada, bari basabye ko habaho ubumwe, ariko nta kumvikana ku mukandida umwe kwabayeho nyuma y'iminsi ibiri haba ibiganiro bikomeye mu muhezo i Phnom Penh, aho rwari rwabuze gica hagati ya RDC n'u Rwanda.

Kinshasa, ishinja u Rwanda gufasha umutwe w'inyeshyamba wa FRN – wahoze ari M23 – mu burasirazuba bwa RDC, yari yakangishije kuva muri uwo muryango Louise Mushikiwabo, uwuyobora kuva mu 2018, naramuka atorewe indi manda. U Rwanda ruhakana gufasha FRN. RDC yari yanavuze ko yiteguye gukuramo umukandida wayo kugira ngo haboneke umukandida wumvikanwaho.

Kuvamo kw'icyo gihugu cya kabiri mu kugira abavuga Igifaransa benshi cyane ku isi (miliyoni 57,3) nyuma y'Ubufaransa, byari kuba ari ikintu gikomeye cyane kibaye cyajyaga gushegesha OIF, isanzwe yaraciwe intege no kuba mu mwaka ushize ibihugu bitatu byo mu karere ka Sahel – Burkina Faso, Mali na Niger – byarayivuyemo.

Abakandida bane ni bo bahataniraga umwanya w'umunyamabanga mukuru wa OIF: Louise Mushikiwabo, Umunye-Congo Juliana Lumumba, akaba ari n'umukobwa wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC, Dacian Ciolos wahoze ari Minisitiri w'intebe wa Roumanie, na Coumba Ba wahoze ari Minisitiri muri Mauritania.

Ibihugu 53 na za guverinoma by'ibinyamuryango bifite uburenganzira busesuye muri OIF (ku bihugu 90 bigize uwo muryango) byahisemo kudatora muri ayo matora yo mu ibanga, no kwiha umwaka umwe wo kubona umukandida wumvikanwaho kurushaho.