“Ibihano by’akarenganyo” - Kabila ku bihano yafatiwe na Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images
Itangazo rivuga ko ryasohowe n’ibiro by’uwahoze ari Perezida wa DR Congo, rivuga ko Joseph Kabila yakiranye “gutungurwa” “ibihano by’akarenganyo” yafatiwe na leta ya Washington byatangajwe mu ijoro ryo ku wa kane.
BBC yabajije uruhande rwa Kabila iby’iri tangazo risubirwamo n’ibinyamakuru bitandukanye muri DR Congo, ntirurasubiza kugeza ubu.
Iryo tangazo rivuga ko ibyo bihano bya Amerika bishingiye ku birego “bidafite ibimenyetso bifatika” kandi “bishingiye “ku mvugo z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.
Washington na Kinshasa bashinja Joseph Kabila gufasha umutwe wa AFC/M23 bemeza kandi ko uterwa inkunga n’u Rwanda.
Abajijwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique niba Kigali yaremereye Kabila kujya i Goma ahagenzurwa na M23, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahakanye uruhare rw’u Rwanda gusa avuga ko “uwo ari we wese wifuza kugira uruhare ngo Congo igire amahoro ahawe ikaze”.
Joseph Kabila yafatiwe ibihano na Amerika nyuma y’uko muri Werurwe(3) Washington ifatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda n’igisirikare ku birego byo gufasha umutwe wa M23.
Itangazo ry’uruhande rwa Kabila rivuga ko ibihano yafatiwe byafatwa nko gushyigikira “imigirire y’igitugu” no “gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.
Kabila, mbere yatangaje ko arimo gukora ibishoboka ngo ubutegetsi bwa Kinshasa bukurweho, gusa akavuga ko yifuza ko bikorwa mu nzira z’amahoro.
Izindi nkuru wasoma:












