IKIBIRIRAHO, Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80

Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nk’uko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Umukuru wa CIA yerekeje i Moscow mu biganiro bitari byatangajwe – ibivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika

    Ifoto igaragaza John Ratcliffe yambaye ikositimu y'ubururu butsitse na karuvati itukura.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Amakuru avuga ko John Ratcliffe yagiye mu murwa mukuru w'Uburusiya ku wa kabiri mu ndege ya gisirikare y'Amerika

    Umukuru w'urwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Amerika (CIA) yagiye i Moscow mu biganiro bitari byaratangajwe, nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika.

    Amakuru avuga ko John Ratcliffe yageze aho mu murwa mukuru w'Uburusiya ku wa kabiri. Washington cyangwa Moscow, nta ruhande rwemeje imiterere y'urwo ruzinduko cyangwa uwo biteganyijwe ko ahura na we.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  2. 'Umwiza cyane w'Amerika': Ba Perezida b'Amerika bahaye icyubahiro Parton

    Abaperezida ba Amerika barimo Donald Trump, Barack Obama, Joe Biden, Bill Clinton, na George W Bush bicaranye n'abagore babo.

    Ahavuye isanamu, GETTY IMAGES

    Perezida w’Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera y’Amerika yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru uhereye ku munsi w’ejo ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80.

    Umunyamakuru wa BBC muri Amerika Anthony Zurcher avuga ko ibyo bibaho gacye cyane muri icyo gihugu.

    Perezida Trump, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa Truth Social, yagize ati: “Iki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta n’uzigera abaho umeze nka we.”

    Yasoje agira ati: “Dolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi iragukunda.”

    Abahoze ari ba Perezida b’Amerika bakiriho, bose na bo batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize mu muziki, ibikorwa bye by’ubugiraneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere umuco w’Abanyamerika.

    Bill Clinton

    Bill Clinton yavuze ko Dolly Parton yari umwanditsi w’indirimbo n’umuhanzi “wihariye”, kandi ko yagezaga ku bantu “inkuru z’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyamerika mu buryo burimo ukuri, ukwicisha bugufi kandi buvuye ku mutima.”

    Yavuze ko we n’umugore we akaba n’uwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Hillary Clinton, bari abafana bakomeye ba Dolly kuva bamubona mu mwaka wa 1974. Yashimagije kandi uruhare Dolly yagize mu guteza imbere gusoma no kwandika.

    George W Bush

    George W Bush yavuze ko we n’umugore we Laura bakundaga umuziki wa Dolly n’imyambarire ye.

    Yagize ati: “Yari umuhanzi ushimisha abantu cyane, ariko akaba n’umuntu mwiza kurushaho. Twubahaga ibikorwa bye byo guteza imbere gusoma no kwandika, guharanira ubuzima bwiza ndetse no gufasha abaturage [gutera imbere].”

    Barack Obama

    Barack Obama yanditse ati: “Biragoye gutekereza umuntu wagize uruhare runini kurusha Dolly Parton.”

    Nuko arondora bimwe mu bikorwa bya Parton by’ubugiraneza n’ibihembo byinshi yagiye ahabwa.

    Joe Biden

    Joe Biden yavuze ko Dolly Parton yari “umuntu waharaniye ubudacogora uburenganzira bw’abagore n’uburinganire”, nka bimwe mu bindi yaharaniye.

    Yongeyeho ati: “Ariko wenda icy’ingenzi cyane kurushaho, Dolly yafataga buri muntu wese neza kandi akamwubaha.”

  3. Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80

    Dolly Parton mu ikanzu irangaye gato mu gituza ifashe mu ijosi hejuru ari guseka azamuye ikiganza cye cy'uburyo. yambaye ikanzu irenda gusa n'icyatsi cyijimye irimo utuntu turabagirana

    Ahavuye isanamu, WIREIMAGE VIA GETTY IMAGES

    Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nk’uko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

    Mwishywa we, Bryan Seaver, mu butumwa bwa videwo yatangaje ku rubuga rwa Instagram, yagize ati: “Agahinda kari kuri twe [abasigaye], si kuri Dolly. Dolly yabayeho mu rumuri [mu mucyo], kandi ubu ari mu maboko ya Yezu/Yesu, rwose.”

    Itsinda ryari rishinzwe itumanaho rya Dolly Parton na ryo ryasohoye itangazo ryemeza ko uyu muhanzikazi yapfuye.

    Dolly Parton yavutse mu mwaka wa 1946, mu muryango w’abahinzi ukennye wabaga mu nzu nto yari ifite icyumba kimwe, hafi y’umugezi wa Little Pigeon, muri leta ya Tennessee.

    Yari umwana wa kane mu bana 12. Se, Robert Lee Parton, yari umuhinzi w’itabi. Bivugwa ko igihe Dolly yavukaga, se yahaye umumisiyoneri umufuka w’ifu y’ibigori nk’igihembo cyo kumufasha mu kubyara.

    Dolly yavuze ko nyina, Avie Lee, yakundaga kuririmba indirimbo gakondo buri gihe. Nanone yatewe imbaraga na nyirasenge we wacurangaga gitari akanandika indirimbo.

    Nyirarume yajyaga amuherekeza mu bitaramo bye bya mbere, akamucurangira gitari.

    Dolly yatangiye kuririmbira mu rusengero rwari mu gace bari batuyemo, aho sekuru yari umuvugabutumwa, ubwo Dolly yari afite imyaka itandatu.

    Mbere y’uko agera mu myaka y’ubwangavu, yari yaratangiye no kuririmba kuri televiziyo yari mu gace k’iwabo.

    Afite imyaka 13, yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Country Music. Yataramiye ku rubyiniro ruzwi cyane rwa Grand Ole Opry i Nashville, muri Tennessee.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.