Amerika yivumbuye isohoka mu nama y'akanama k'umutekano ka ONU ubwo Ubufaransa bwavugaga ijambo
Intumwa z’Amerika zasohotse mu nama y’akanama k’umutekano ka ONU yabaye ku wa mbere, mu kwamagana amagambo yavuzwe n’Ubufaransa bugereranya itora ry’Amerika ku burenganzira bwa muntu n’itora ry’ibihugu bitegetswe n’igitugu.
Ubwo bushyamirane bwo muri dipolomasi bwatangiye mu cyumweru gishize, ubwo Amerika yifatanyaga na Koreya ya Ruguru n’Uburusiya mu gutora byanga manda ya Volker Turk nka komiseri mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu.
Nyuma y’iryo tora ryo ku wa gatanu, ibiro by’uhagarariye Ubufaransa muri ONU byanenze Amerika ndetse biyigereranya na Koreya ya Ruguru n’Uburusiya.
Ibyo biro byatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X biti: “Amerika yahoze ari igicumbi cy’uburenganzira bwa muntu. Si ko bikimeze.”
Mu gusubiza, ambasaderi w’Amerika muri ONU Mike Waltz yashinje Ubufaransa gutora umukuru w’uburenganzira bwa muntu umaze igihe “acyaha” ibihugu bigendera kuri demokarasi mu gihe “ameranye neza n’abakandamizi ba mbere babi cyane ku isi”, ariko ntiyasobanuye icyo yashakaga kuvuga.
Turk yanenze intambara y’Uburusiya muri Ukraine ndetse n’imyitwarire y’ingabo za Israel muri Gaza.
Uko gusohoka mu nama kw’itsinda ry’Amerika kwabaye mu gihe ambasaderi w’Ubufaransa muri ONU Jérôme Bonnafont yari arimo kuvuga ijambo mu nama yihutirwa y’akanama k’umutekano ka ONU yigaga ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine.
Ambasaderi w’Amerika Dan Negrea, umwe mu bahagarariye Amerika muri ONU, yavuze ko intumwa z’Amerika zizakomeza kwigaragambya muri ubwo buryo kugeza igihe Ubufaransa “buretse imvugo yabwo y’ubwishongozi n’agasuzuguro”.
Uko guhangana gushingiye kuri manda ya kabiri ya Turk – yemejwe ishyigikiwe n’ibihugu 144, naho 10 byarayanze mu gihe 13 byahisemo kwifata – kugaragaza ubushyamirane hagati ya Washington na ONU.
Ubutegetsi bwa Trump bwagabanyije inkunga bugenera amashami ya ONU ndetse bwikura mu bigo bibarirwa muri za mirongo bya ONU.
Izindi nkuru wasoma: