Gabon yongeye gufungura imbuga nkoranyambaga nyuma y'amezi umunani zifunze

    • Umwanditsi, Jaroslav Lukiv
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 2

Leta ya Gabon yatangaje ko yakuyeho icyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga cyari kimaze amezi umunani gikurikizwa, nyuma y'uko icyo cyemezo cyari cyarateje impaka no kwamaganwa na benshi.

Urwego rushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri Gabon (HAC) rwatangaje izi mpinduka ku wa gatandantu ushize, binyuze mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo. BBC yagerageje kuvugisha urwego rushinzwe itangazamakuru muri icyo gihugu ngo rugire icyo rubivugaho, ariko nta cyo rurayitangariza.

Ihagarikwa ry'imbuga nkoranyambaga ryari ryatangiye ku itariki ya 17 Gashyantare (2), aho HAC yavugaga ko zimwe mu nkuru n'ubutumwa byanyuzwagaho byatizaga umurindi amakimbirane ndetse bikarushaho gucamo ibice abaturage.

Icyo cyemezo cyaratunguranye muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 2.5, aho imbuga nkoranyambaga nka Facebook, TikTok, YouTube na Instagram zari zaramamaye cyane cyane mu rubyiruko, ruzikoresha mu rwego rw'akazi ndetse no mu kwineneza.

Nyuma yo kuzifungirwa, abaturage benshi bifashishije porogaramu za VPN kugira ngo babashe gukomeze gukoresha izi mbuga.

Iryo hagarikwa ryashyizweho mu gihe Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema yari ahanganye n'imvururu mu baturage, hatarashira n'umwaka umwe atowe.

Abarimu n'abakozi ba leta bakoze imyigaragambyo yo kwamagana imishahara bavugaga ko iri hasi ndetse n'uburyo bw'imikorere bavugaga ko ari bubi.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko guhagarika imbuga nkoranyambaga byari ugukoresha nabi ububasha bw'abategetsi mu nyungu zabo bwite.

Nguema yatsinze amatora yabaye umwaka ushize ku majwi arenga 90%, nyuma y'imyaka ibiri ahiritse ubutegetsi bw'umuryango wa Bongo wari umaze imyaka irenga 50 utegeka Gabon.

Icyo gihe yari yasezeranyije abaturage kuvugurura Gabon, igihugu gisanzwe gikungahaye ku bikomoka kuri peteroli n'imbaho, aho ubutegetsi bwabanje bwakundaga gukoresha gufunga internet n'imiyoboro y'itumanaho nka bumwe mu buryo bwo kugenzura amakuru agera ku baturage.