Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO, Brésil: Lula yatsindiye manda ya kane ariko ategerejwe n'inteko ishingamategeko itamushyigikiye n'igihugu cyacitsemo ibice

Perezida Lula, w'imyaka 80, yatsinze mu buryo butunguranye ariko ategerejwe n’inteko ishingamategeko itamushyigikiye ndetse n’igihugu kirimo abaturage bacitsemo ibice.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Anne Marie Niwemwiza na Didier Bikorimana

  1. Algeria igiye kohereza ingabo muri Niger za mbere yohereje mu mahanga mu myaka irenga 50 ishize

    Itangazo ryasohowe n‘inteko ishingamategeko ya Algeria rivuga ko yemeje umwanzuro wo kohereza imitwe y’ingabo zayo muri Niger, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Nibishyirwa mu bikorwa, bizaba ari bwo bwa mbere Algeria yohereje ingabo zayo mu mahanga kuva ubwo yohereza abasirikare gufasha Misiri mu ntambara yo mu 1973.

    Abadepite bose batoye bashyigikira kohereza abasirikare bo mu ngabo z'igihugu za Algeria mu gace ka Madama, mu majyaruguru ya Niger hafi y'umupaka na Libya.

    Aho ni ku birindiro byahoze bikoreshwa n'ingabo z'Ubufaransa mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Opération Barkhane, nkuko iryo tangazo ribivuga.

    Ariko uwavuganye na Reuters wo mu nzego z'umutekano muri Niger avuga ko kugeza ubu nta basirikare ba Algeria baratangira koherezwa ku mugaragaro.

    Hagati aho, umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida wa Niger, Jenerali Bacharou Ibro Amadou, amaze iminsi asura agace ka Kawar mu mujyi wa Bilma, mu karere ka Agadez, kuva ku itariki ya 19 Ukwakira (10).

    Muri urwo ruzinduko, yagiye n'i Madama kugira ngo aganire n'abakuriye ingabao baho mbere yo gusubira i Dirkou, aho yaganiriye n'abakuru b'ingabo n'abategetsi gakondo kuri gahunda ijyanye n'imikoreshereze y'ibyo birindiro.

    Iyi gahunda igaragaza uburyo umubano hagati ya Algeria na Niger urimo gutera imbere mu buryo bwihuse nyuma y'igihe wamaze warazambye.

    Algeria yamaganye ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu 2023 ryatumye abategetsi ba gisirikare ba Niger bariho ubu bafata ubutegetsi. Umubano warazambye mu mwaka ushize, ubwo Niger yatumizagaho ambasaderi wayo i Alger, nyuma yuko Algeria ihanuye indege nto y'intambara itajyamo umupilote (izwi nka drone) ya Mali yari iri hafi y'umupaka wayo.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. María Machado, umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Venezuela, yasubiye mu gihugu nyuma y'amezi mu buhungiro

    Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, María Corina Machado, yasubiye mu gihugu cye, kiri mu bihe bya politiki bikomeje kugorana, nyuma y’amezi arenga 10 yari amaze mu buhungiro.

    Ku cyumweru, Machado yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: "Ndi hano. Ndi kumwe namwe." Uku gutaha kwe kubaye nyuma y’igerageza ryo kongera kwinjira mu gihugu ryari rimaze igihe, ariko bikagenda byanga.

    Muri Mutarama (1) uyu mwaka, nyuma y'ukwezi Machado avuye muri Venezuela yifashishije ubwato bwihuta, akagenda mu gicuku akajya muri Norvège kwakira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Amerika yafashe uwo bahanganye, Perezida Nicolás Maduro, imuguye gitumo iwe mu rugo aryamye.

    Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwahise bushyigikira umwungirije, Delcy Rodríguez, ngo abe umutegetsi w’inzibacyuho.

    Rodriguez ageze kuri uwo mwanya yasinye amasezerano ku bikomoka kuri peteroli yahaye Amerika inyungu nyinshi cyane.

    Ku cyumweru, Machado yafotowe ari mu misa muri kiliziya yo muri leta ya Lara muri Venezuela, akikijwe n’abamushyigikiye, bamuhoberana urugwiro, ari na ko bamufata ibiganza n’akanyamuneza kenshi.

    Nyuma yaho Machado yatangiye urugendo yerekeza mu murwa mukuru Caracas ari kumwe n’itsinda ry’abamushyigikiye bamwakirije amashyi n’impundu.

    Yafotowe aseka kandi asohoye umutwe mu idirishya ryo hejuru ry’imodoka ubwo yageraga i Caracas mu ijoro ry'ejo ku cyumweru.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mu kwirinda Ebola Uganda yashyizeho akato k'iminsi 21 ku baturage bayo bavuye muri RD Congo

    Leta ya Uganda yatangaje ingamba zikaze cyane zijyanye n’ingendo mu gihe irimo kongera ibikorwa byo kwirinda ikwirakwira rya Ebola.

    Izo ngamba, zatangajwe ku cyumweru na Minisitiri w'ubuzima wa Uganda Chris Baryomunsi, zirimo kuba Abanya-Uganda batashye bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bagomba kujya mu kato k’iminsi 21.

    Ubu abagenzi batari ngombwa cyane bava muri DRC, aho iki cyorezo cyiganje, babujijwe kwinjira muri Uganda.

    Uganda na DRC bihana umupaka muremure kandi utagenzurwa neza, ufite uburebure bwa kilometero zibarirwa mu magana.

    Intara ebyiri zibasiwe cyane na Ebola muri DRC zikora kuri uwo mupaka.

    Nubwo Uganda itaremeza umuntu wo muri icyo gihugu wanduye Ebola, abategetsi baho barimo gukora kuburyo iki gihugu kitishyira mu kaga.

    Abakozi bakora ibikorwa byo gutanga imfashanyo, abashoferi b’amakamyo n’abashinzwe umutekano ntibarebwa n’iyo ngamba y'akato k'iminsi 21 ariko bazasonerwa gusa ari uko bamaze gupimwa.

    Umuntu uwo ari we wese uherutse kujya muri DRC ntazemererwa kunyura muri Uganda.

    Abantu ba mbere babonetse muri Kenya na Nigeria banduye Ebola bafitanye isano no kuba baranyuze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda muri uku kwezi.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Brésil: Lula yatsindiye manda ya kane ariko ategerejwe n'inteko ishingamategeko itamushyigikiye n'igihugu cyacitsemo ibice

    Perezida wa Brésil umaze igihe kirekire ku butegetsi, Luiz Inácio Lula da Silva, wo mu murongo wa politike wo gushaka impinduka, yongeye gutorwa nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo guhatana gukomeye cyane, atsinda Flávio Bolsonaro bari bahatanye wo mu murongo wa politike wo gukomera ku bya kera.

    Ni intsinzi ya kane ya Lula mu matora ya perezida, akaba asanzwe yarategetse manda ebyiri kuva muri Mutarama (1) mu 2003 kugeza mu Kuboza (12) mu 2010, na manda ya gatatu yo guhera muri Mutarama mu 2023.

    Ariko inzira yamugejeje ku ntsinzi muri aya matora yitabajwemo icyiciro cya kabiri ku cyumweru, ntiyari ibuzemo inzitizi.

    Bolsonaro yari yatsinze Lula mu cyiciro cya mbere cy’ayo matora cyabaye ku itariki ya 4 y’uku kwezi kw’Ukwakira (10) ndetse benshi ntibatekerezaga ko bishoboka ko yahindura ibintu mu byumweru bitatu byari bisigaye ngo habe icyiciro cya kabiri.

    Intsinzi ye iciye ukubiri n’umujyo uriho ubu mu karere k’Amerika y’epfo, aho abatora bagiye bahana ba perezida bari basanzwe ku butegetsi bagatora abari mu murongo w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera. Muri ako karere, ibihugu binini cyane nk’Argentine, Chili na Colombia ubu bitegetswe n’abategetsi bo mu murongo wo gukomera ku bya kera.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Lula, w'imyaka 80, byongeye kugarura ubuyanja nyuma yo gutsindwa mu cyiciro cya mbere bigizwemo uruhare n’imyigaragambyo yo mu mihanda hamwe n’ibikorwa byinshi byo ku mbuga nkoranyambaga.

    Uwo wahoze akora mu nganda zikora ibyuma, wabaye izina rizwi cyane mu baharanira ko ibintu bihinduka muri Brésil kuva ubwo yiyamamazaga bwa mbere ku mwanya wa perezida mu 1989, ni ho ha handi ategerejwe n’urubuga rwa politike rwa mbere rugoranye cyane kuva yagera ku butegetsi bwa mbere mu 2003.

    Manda ye nshya, y'imyaka ine, biteganyijwe ko itangira ku itariki ya 5 Mutarama mu 2027, izatangirana n’inzitizi zikomeye mu gihugu no hanze yacyo, harimo no kudakundwa na Perezida w’Amerika Donald Trump.

    Nubwo Trump atigeze ashyigikira mu buryo butaziguye uwari uhatanye na Lula, Flávio Bolsonaro – ikintu yakoze ku bakandida bakomeye ku bya kera baje gutsinda amatora ya perezida muri Colombia no muri Honduras – nta gushidikanya kwinshi guhari ko ubutegetsi bwe bwajyaga guhitamo kubona umutegetsi wo mu murongo wo gukomera ku bya kera ari we utegetse iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 213.

    Ibiro bya perezida w’Amerika – White House – bifata Amerika y’epfo nk’akarere Amerika ifitemo ijambo, ubutegetsi bwa Trump bukaba bushishikajwe no gutuma kabamo abategetsi bashyigikiye ingamba ze za politike, harimo no mu bya gisirikare, umutekano n’ubucuruzi.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.