Alice Huang ukekwaho ubutasi bw'Ubushinwa n'urukundo rw'ibanga na Jensen Huang akomeje guteza impaka mu isi y'ikoranabuhanga

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Dearbail Jordan
- Igikorwa, Umunyamakuru ku bucuruzi
- Umwanditsi, Lily Jamali
- Igikorwa, Umunyamakuru ku ikoranabuhanga muri Amerika ya Ruguru
- Yakoze inkuru ari, I Palo Alto, muri California
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 3
Alice Huang, ukekwaho kuba intasi y'Ubushinwa kandi wakundanye mu ibanga na Jensen Huang wahoze ayobora sosiyete ya Nvidia, yasezeye ku mwanya w'ubuyobozi muri sosiyete ya Megaspeed muri Kanama (8) mu 2025, nk'uko iyo sosiyete yabitangaje.
Ibi bitangajwe mu gihe hakomeje ibibazo bivugwa kuri Nvidia nyuma y'amakuru yavugaga ko Jensen Huang yagiranye umubano wihariye na Alice Huang ndetse n'umwe mu bakozi b'iyo sosiyete ikora ibikoresho (chip) byifashishwa mu ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI).
Megaspeed, sosiyete ifatwa nk'umuguzi mukuru w'ibikoresho by'ikoranabuhanga bya 'chips' za Nvidia muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba, ikaba ikomeje gutungwa agatoki ko yaba yaraguze mu buryo butemewe 'chips' zo mu bwenge buhangano (AI) zakozwe na Nvidia, binyuze mu mubano abayobozi b'ibigo byombi bari bafitanye.
Megaspeed yatangaje ko yatangije iperereza ryayo ryihariye, kuri ibyo birego birimo kuyivugwaho.
Yavuze ko raporo zigaruka ku bucuruzi bwayo, uruhererekane rw'itangwa ry'ibikoresho ndetse n'ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga, zidafite ibimenyetso bifatika.
Yongeyeho ko ibikorwa byayo bikorwa mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ko yashyizeho itsinda ry'abanyamategeko bo hanze y'icyo kigo, kugira ngo rikore iperereza ryimbitse.
Gusa ikigo cyo muri Amerika gisesengura ibibazo by'umutekano, C4ADS, kivuga ko n'ubwo Alice Huang yari yaravuye ku buyobozi bwa Megaspeed ahagana mu mpera y'umwaka wa 2023, yakomeje kugira uruhare rukomeye mu mikorere yayo.
C4ADS yavuze ko Huang yakomeje kuba afite ijambo rikomeye muri iyo sosiyete nyuma yo kuva ku buyobozi bwayo ku mugaragaro.
Muri Gashyantare(2) mu 2025, Alice Huang yakorewe iperereza n'abategetsi ba Singapour mu rwego rw'igenzura ryakorwaga kuri Megaspeed n'izindi sosiyete muri rusange.
Ku ruhande rwa Amerika, umudepite John Moolenaar yavuze ko Jensen Huang yemeye kuzitaba komite zo mu nteko ishingamategeko zirimo gukora iperereza ku birego bifitanye isano n'Ubushinwa n'ikoranabuhanga rya AI.
Moolenaar yavuze ko ubwo buhamya buzafasha gusobanukirwa niba hari amakuru y'ibanga yaba yaratanzwe, n'uruhare uwo mugore ukekwaho ubutasi yaba yaragize ku byemezo bya Nvidia bijyanye n'ikoranabuhanga rya AI ndetse n'amabwiriza agenga iyoherezwa ryaryo mu mahanga.
Iki kibazo cyanakuruye impaka muri Washington, aho Minisitiri w'imari wa Amerika Scott Bessent yasabye Nvidia gushaka umuyobozi mushya uturutse hanze y'iyo sosiyete.
Megaspeed ikekwaho gufasha ibigo byo mu Bushinwa kugera kuri 'chips' zigezweho za Nvidia binyuze ku bigo byayo bibika kandi bigatunganya amakuru biri muri Maleziya (Malaysia), Indoneziya (Indonesia) na Thailand.
Nvidia ntiyemerewe kugurisha 'chips' zayo zigezweho mu Bushinwa bitewe n'amabwiriza ya Amerika agamije kugenzura iyoherezwa ry'ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mahanga.
Megaspeed yavuze ko yubahiriza amategeko yose, harimo n'amabwiriza ya Amerika agenga iyoherezwa ry'ikoranabuhanga, ndetse n'amategeko y'ibihugu byose ikoreramo.
Ubushinwa bwo bwahakanye ko Alice Huang ari intasi, bunavuga ko Amerika itagomba gukoresha iki kibazo nk'urwitwazo rwo gukaza ibikorwa byo gukumira iterambere ry'ikoranabuhanga rya AI.
Kugeza ubu, Alice uvugwaho kuba imbarutso ya byose, ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro.













