Abantu barenga 350 bamaze gupfa muri Nepal, mu gihe inzobere ziburira ko hashobora kuba undi mwuzure

Ahavuye isanamu, Reuters
Abatabazi bakomeje gushakisha abarokotse nyuma y’umwuzure ukaze w’igihe gito (flash flood) wabereye ku mupaka wa Nepal na Tibet, wasenye inzu nyinshi, ukangiza imihanda ndetse ugatembana ibiraro byinshi.
Abantu barenga 900 baburiwe irengero, mu gihe abantu nibura 359 bamaze gupfa muri Nepal.
Abakobwa babiri b’abavandimwe baracyategereje amakuru y’ababyeyi babo, bari baravuyemuri leta ya Texas muri Amerika bakajya muri Tibet mu rugendo rwo gusenga no gusura ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana.
Babwiye BBC bati: “Turabakunda cyane kandi dushaka ko bagaruka mu rugo.”
Muri Tibet, abantu nibura 558 baburiwe irengero, naho batatu bamaze kwemezwa ko bapfuye. Ntabwo biramenyekana niba iyi mibare ikomatanye n'abamaze kubarurwa no muri Nepal.
Ku mpande zombi z’umupaka, abanyamahanga babarirwa mu magana baburiwe irengero. Nepal ivuga ko muri bo harimo ba mukerarugendo 178 baturuka mu Buhinde, Abanya-Nepal 127, Abanyamerika 65 n’abandi 33 baturuka mu Bwongereza.
Hari kandi abapolisi n’abasirikare babarirwa muri za mirongobaburiwe irengero.
Ikigo cy’Amerika gikora ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka (US Geological Survey), kivuga ko ihirima (isenyuka) ry’urubura rwo ku misozi hamwe no gutemba kw’amabuye, ibyondo n’ibindi bisigazwa byateje uwo mwuzure.
Hari kandi ubwoba ko hashobora kubaho indi myuzure, kuko ibyo bisigazwa birimo n’ibyondo byafunze imigezi.
Izindi nkuru wasoma:





