Uganda yafunze umupaka wayo na DR Congo mu gukumira Ebola

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Abategetsi bo muri Uganda baraye batangaje ko bafunze by’agateganyo ingendo zinyura ku mupaka wayo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ikiza cya Ebola.
Abategetsi b’ubuvuzi muri Uganda bavuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago biri hejuru cyane” by’ubwandu bwa Ebola bunyuze ku mupaka ibihugu byombi bisangiye kubera icyo kiza kiri muri DRC, nubwo muri Uganda na ho cyamaze kuhagaragara.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Jenerali (Gen) Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ingabo zirimo kudadira umupaka icyo gihugu gihana na DRC “kugeza hatanzwe andi mabwiriza”.
Gen Muhoozi yaburiye ko “kugerageza kurenga kuri iri tegeko bizashyira ubuzima bwawe mu kaga”.
Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza ku mugaragaro ku ifungwa ry’uyu mupaka ihana na Uganda.
Ifungwa ryawo ryahise ritangira gukurikizwa ndetse rireba ingendo zose z’abagenzi hagati y’ibihugu byombi.
Ariko bicye by’ingenzi cyane bizakomeza kwemererwa kwambuka umupaka mu buryo bwitondewe cyane. Abo barimo nk’amatsinda y’abahanganye na Ebola, abakora ibikorwa by’ubutabazi, ibiribwa n’abashoferi batwara imizigo, hamwe n’abashinzwe umutekano.
Abategetsi muri Uganda bavuga ko abantu bose bazemerwa kwinjira bazategekwa kubanza gupimwa Ebola, bakuzuza inyandiko zigaragaza aho bazaba baherereye ndetse bakemera gukurikiza uburyo bwo kubagenzura mu bice byagenwe byo kwinjiriramo.
Izindi nkuru wasoma:
