Arabie Saoudite ivuga ko igitero cya Iran ku bwato bwayo cyishe abasare babiri bo muri Philippines

Ahavuye isanamu, Getty Images
Arabie Saoudite yamaganye icyo yise igitero cya Iran ku bwato rutura bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli cyabaye ku wa mbere nijoro kikica abasare babiri bo muri Philippines.
Kompanyi y’igihugu ya Arabie Saoudite y’ubwikorezi bwo mu mazi magari, yitwa Bahri, ku wa gatatu yemeje ko ubwato bwayo bwitwa Sidr “bwagize ikibazo cy’umutekano ubwo bwanyuraga mu Muhora wa Hormuz”.
Kompanyi z’umutekano wo mu nyanja zavuze ko ubwato Sidr bwakubiswe n’ibiturika ubwo bwari bugeze mu majyaruguru y’umwigimbakirwa wa Musandam wo muri Oman.
Amakuru avuga ko ubwato rutura bwa Koreya y’Epfo, bwitwa Senegal Prosperity, na bwo bwakubiswe n'ibiturika bugeze mu burasirazuba bw’uwo mwigimbakirwa hafi mu gihe kimwe.
Iran ntiyasubije kuri ibi ishinjwa na Arabie Saoudite. Ariko mbere yavuze ko amato abiri atwara ibikomoka kuri peteroli yahiye nyuma yuko akubise ku bisasu bya mine ubwo yari arimo kunyura mu nzira itemewe ica mu Muhora wa Hormuz.
Amakuru y’impfu z’abo basare atangajwe nyuma yuko ingabo z’Amerika zigabye urukurikirane rw’ibitero byo mu kirere kuri Iran ndetse ingabo za Iran zikarasa ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo mu bihugu by’Abarabu byo muri ako karere zikoresheje ibisasu bya misile n’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drones).
Ni ko kurasana kwa mbere gukomeye cyane kubayeho hagati y’Amerika na Iran guhera muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Ku wa gatatu, minisiteri y’ubuzima ya Iran yavuze ko abantu 18 bishwe naho abandi 108 barakomereka muri ibyo bitero by’Amerika. Iran yashinje Amerika gukora “icyaha cyo mu ntambara” kubera igitero cyishe abantu bane barimo abana babiri mu birori by’ubukwe mu mujyi wa Sirik mu majyepfo ya Iran. Ingabo z’Amerika zavuze ko zirimo gusuzuma ayo makuru.
Izindi nkuru wasoma:

