Kigali: Haribazwa icyabaye ngo leta igure iyi nzu nshya nyuma y’imyaka ibiri ifungwe ngo ‘ivugururwe’

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov
Inzu ya leta izwi cyane mu mujyi wa Kigali nka “RDB Building” irimo kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ikigo Rwanda Development Board (RDB) cyemeje ko kigiye kuyivamo kugira ngo “ivugururwe”.
Umwe mu bakozi ba RDB, mu butumwa bwanditse, yabwiye BBC ko mu cyumweru gishize bameneyshejwe ko bagomba kwimuka bakayivamo nyuma y’uko ubugenzuzi bwemeje ko “iyi nzu ifite ibibazo by’ubuziranenge”.
Itangazo ry’ikigo Rwanda Development Board (RDB) ry’uyu munsi rivuga ko iyi nyubako "ifungwa by’agateganyo ngo ikorerwe ivugurura ryari riteguye".
Iyi nzu y’amagorofa 12 n’ane yo munsi y’ubutaka (Under-ground) yubatswe n’umuntu ku giti cye igurwa na leta mu rwego rwo "kugabanya ikiguzi itanga mu gukodeshereza ibigo byayo", nk’uko mu 2023 ubwo bayijyagamo byatangajwe n’ikigo cya leta gishinzwe imyubakire.
Uretse RDB ikoreramo n’ibindi bigo birimo ‘Rwanda Environment Management Authority’ (REMA), ‘Rwanda Housing Authority’ (RHA), Rwanda Mines, Oil and Petroleum Board (RMB) n’ibindi.
Umukozi wa RDB utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko kuva mu myaka ibiri ishize iyi nzu “yatangiye kugaragaza ibibazo bitandukanye by’imyubakire”.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe barakemanga imigirire idahwitse mu masoko ya leta mu kugura inyubako nshya nyuma y’igihe gito ikagaragaza ibibazo bituma ifungwa ngo isanwe.
Izindi nkuru wasoma:






