Amerika na Iran byarasanye nyuma yuko ingabo
z’Amerika zigabye igitero ku ntwaro ebyiri zifashishwa mu kohereza ibisasu bya rokete
zari ziri ku kirwa cya Larak mu Muhora wa Hormuz.
Igitangazamakuru CBS News gikorana na BBC
muri Amerika cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa bimwe mu biro bikuru by’ingabo
z’Amerika (CENTCOM), Komanda Tim Hawkins, agira ati:
“Abasirikare bo mu mutwe [wo
mu ngabo za Iran] wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) babonywe barimo
gutegura kohereza ibisasu bya rokete mu Muhora wa Hormuz bakoresheje [bifashishije] intwaro zo
mu nyanja.”
Umutwe wa IRGC wavuze ko icyo gitero cyo ku
cyumweru cyishe abantu babiri kinakomeretsa abandi bantu babiri, ndetse
wasezeranyije “igisubizo [ukwihorera] n’igihano”. Nyuma wavuze ko wagabye
igitero ku hantu hakorerwa n’ingabo z’Amerika muri Jordan (Jordanie), nkuko
bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran.
CENTCOM yavuze ko yakoze
“igikorwa gito, kidahusha” ku “ngabo zitega ibisasu bya mine biteje inkeke z’aka
kanya mu Muhora Hormuz”.
Mu kwihorera, Iran
yavuze ko yarashe ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo muri Jordan (Jordanie).
Ingabo za Jordan yavuze ko zasamye misile umunani mu gitondo cya kare cyo ku wa
mbere.
Mu yandi makuru, televiziyo ya leta ya Iran yavuze ko ingabo z’icyo
gihugu zarashe ku kibuga cy’indege cya gisirikare cyo muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu
(UAE) zikoresheje indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone).
Ariko ministeri y’ingabo
ya UAE yavuze ko amakuru yuko ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Al-Minhad cyarashweho “nta shingiro afite”. Ariko UAE yemeje ko
yahanuye ‘drone’ imwe.
Iki gitero cy’Amerika
ni cyo cya mbere kizwi igabye kuri Iran kuva mu mpera ya Nyakanga (7) ubwo Perezida
w’Amerika Donald Trump yabaga ahagaritse ibitero bishya Amerika yari yongeye kugaba
kuri icyo gihugu.
Ikirwa cya Larak kiri
hakurya y’icyambu (ikivuko mu Kirundi) cy’ingenzi cya Bandar Abbas ndetse kiri
ku Muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane yo mu mazi inyuramo ibicuruzwa bijya
ahantu hanyuranye ku isi. 20% y’ibikomoka kuri peteroli ndetse na gaze
itunganyije byajyaga binyura muri iyo nzira mbere yuko Amerika na Israel bitera
Iran ku itariki ya 28 Gashyantare (2) uyu mwaka.
Kuri ubu Iran isaba ko
amato atwara ibikomoka kuri peteroli anyura kuri iki kirwa kugira ngo agenzurwe
ndetse amakuru avuga ko irimo guhatira amato kuriha miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika
(miliyari 2 FRW) kugira ngo ahanyure.
Mbere, ibiro ntaramakuru
Tasnim, bifitanye isano n’umutwe wa IRGC, byari byatangaje ko icyo gitero ku
kirwa cya Larak cyagabwe hakoreshejwe za ‘drone’.