Umubare w'abanyeshuri bakopeye mu kizamini cy'uyu mwaka mu Rwanda 'ntusanzwe' - Ministeri y'uburezi

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Yakoze inkuru ari, BBC Gahuzamiryango, i Kigali
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Ministeri y'uburezi mu Rwanda iratangaza ko hari abanyeshuri basaga ibihumbi birindwi baketsweho gukopera ibizamini bya Leta by'uyu mwaka, amanota yabo akaba yarafatiriwe ntatangazwe mu gihe hakorwa ipereza.

Ibi bitangajwe mu gihe hari amajwi menshi y'ababyeyi binubiraga kuba abana babo batarabonye amanota yabo nyamara hashize iminsi isaga 10 Ministeri itangaje ibyavuye mu bizami.

Ministeri w'uburezi avuga ko uku gutinda kwatewe n'umubare munini w'abaketsweho gukopera cyakora ngo intangiro z'icyumweru gitaha ibyavuye mu iperewreza bizaba byamenyekanye.

Ministri w'uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko umubare w'abaketsweho gukopera ibizamini bya Leta wabaye munini cyane, ubu ngo hakaba hari iperereza ryo gutahura ibyabaye.

Bamwe mu babyeyi bari bakomeje kugaragaza impungenge zo kuba batazi aho bazajyana abana babo mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umwaka mushya w'amashuri utangire.

''Hagaragaye umubare munini cyane w'abaketswe. Twanze kubyihutisha cyane kugira ngo hatagira umwana ubirenganiramo .Ni yo mpamvu icyumweru cyose gishize ariko ndizeza ko bitazarenza kuwa mbere buri wese atamenye aho ahagaze''

Ikigo gishinzwe gutegura ibizami kivuga ko abaketsweho gukopera uyu mwaka kandi harai hashyizweho ingamba zikomeye zo gukumira ibikorwa byo gukopera .

None se ni iki cyabaye?

Bernard BAHATI ni umuyobozi w'ikigo gitegura ibizami yagize ati: ''Hari igihe bazana impapuro zanditseho ibisubizo ,ndetse muri iki gihe bashobora no kuzana telefoni.Hari igihe tumufatana ibyo yazanye bitemewe .Tumwemerera kujurira byakwangaga akaba ari bwo dufata icyemezo.Hari n'igihe tureba ibintu bidasanzwe.Nk'abana mu cyumba kimwe ,ugasanga ikibazo kimwe bagihuje kandi bacyishe .''

Kuba umubare w'abaketsweho gupera warabaye munini ,ngo birashoboka ko hari ababigizemo uruhare. Aba ngo barimo abarimu cyangwa abandi bari bashinzwe kugenzura uko abanyeshuri bitwara mu bizami .

Mu gihe ku munyeshuri ,ikizami yaketsweho gukopera kigirwa imfabusa ahawe zeru ,Ministri Nsengimana avuga ko umuntu wundi uhamwe no gufasha umunyeshuri gukopera we ashobora guhanwa byihanukiriye .

''Ibyo ni ibikorwa bigize icyaha .Iyo umuntu akopeje abanyeshuri ntabwo aba abafasha. Aba adindiza ireme ry'uburezi. Ikizamini kiba kigamije kureba niba abana baramenye ibyo bize.Ukopeza abana ntabwo adufasha intmbara yo gushaka ireme ruy'uburezi .Uwo rwose agomba guhanwa byihanukiriye ''

Hari hashize icyumweru hatangajwe amanota y'abarangije umwaka wa gatandatu w'abanza ndetse n'icyiciro rusange

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje kudashira amakenga ibyatangajwe ndetse bamwe bavuga ko habayeho gukopeza abanyeshuri .

Ikigo gishinzwe gutegura ibizami na cyo cyemeye ko habayeho abaketsweho gupera ariko kivuga ko bari 240 gusa .

Hanenzwe cyane Ministeri y'uburezi nyuma y'aho umwana umwe wabaye uwa mbere atagaragaye mu muhango wo guhemba abahize abandi .

Hari abavuze ko ari akarengane kagiriwe uyu mwana ndetse bituma avanwa iwabo mu karere ka Rusizi azanwa I Kigali guhabwa igihembo mu muhango wa wenyine .

Ministeri y'uburezi yavuze ko ibyabye byari ikosa ryabaho n'ahandi ariko ko nta mugambi mubi wari uhishe inyuma nk'uko bamwe babivugaga.