Libya: Kwambara imyenda iriho ibirango bya Nike ntibyemewe
Urwego rw’ikirenga rushinzwe amategeko ya Isilamu muri Libya, rwitwa Dar al-Ifta, rwasohoye icyemezo kibuza Abayisilamu kugura, kugurisha cyangwa kwambara imyenda iriho ikirango cya Nike.
Icyo cyemezo cyasohowe n’uru rwego rufite icyicaro i Tripoli, kivuga ko sosiyete y’Abanyamerika ikora imyambaro n’ibikoresho bya siporo bya sosiyete ya Nike, ikigirwamana cy’Abagiriki cy’intsinzi, kandi ko ikirango cyayo cyakomotse ku mababa y’icyo kigirwamana.
Dar al-Ifta yavuze ko kwambara imyenda ifite icyo kirango ari uguteza imbere ibimenyetso bifitanye isano n’“ibigirwamana”, no gukangurira abantu gusenga imana nyinshi aho gusenga Imana imwe.
Ishami ry’uru rwego rishinzwe ibijyanye n’amategeko ya Isilamu na ryo ryashinje Nike gushyigikira Israel, rinahamagarira abantu kwamagana no kwanga ibicuruzwa by’amasosiyete ashyigikira icyo gihugu.
Ryibukije itangazo ryari ryasohowe n’Inama yaryo y’Ubushakashatsi n’Amasomo ya Sharia tariki 5 Ugushyingo (11) 2023, ryasabaga Abayisilamu kwamagana ibigo byo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifatwa nk’ibishyigikiye Israel mu ntambara yo muri Gaza.
Iki cyemezo, kizwi nka “Fatwa”, ni igitekerezo cyangwa ibisobanuro bitangwa n’inzobere mu mategeko ya Isilamu ku kibazo runaka kijyanye na Sharia. Cyemejwe na Mufti Mukuru wa Libya, Sadiq al-Gharyani.
BBC yabajije Nike icyo ivuga kuri iki cyemezo, ariko ntirasubiza.
Dar al-Ifta ni urwego rw’amadini rufite ijambo rikomeye muri Libya, rufite icyicaro i Tripoli mu burengerazuba bw’igihugu.
Libya ikomeje kugabanywamo ibice bya politiki, aho hari inzego n’ubutegetsi bihanganye bikorera mu burasirazuba no mu burengerazuba bw’igihugu, nyuma y’imyaka y’intambara yakurikiye ihirikwa ry’uwari umutegetsi w’igihe kirekire, Muammar Gaddafi, mu mwaka wa 2011.
Izindi nkuru wasoma: