Koreya ya Ruguru n'Uburusiya byafunguye iteme rya mbere ry'umuhanda rihuza ibihugu byombi

Ahavuye isanamu, Reuters
Iteme rya mbere ry'umuhanda rihuza Uburusiya na Koreya ya Ruguru ryafunguwe, rikaba ritumye ibi bihugu bigiye kurushaho gutwara imizigo mu buryo bworoshye ndetse rikoroshya urujya n’uruza rw’abagenzi ku mupaka wabyo wo ku ruzi rwa Tumen.
Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru cyavuze ko iryo teme rizakoreshwa mu “ihanahana ry’abakozi, ubukerarugendo n’ubucuruzi”.
Ariko ikigo cyo muri Ukraine cy’amaperereza ashingiye ku bitangazwa ku mbuga zo kuri murandasi (internet), cyitwa Truth Hounds, cyavuze ko iryo teme rigenewe “mbere na mbere gushyiraho umuhora w’ibanga wo kunyuzamo ibikoresho bya gisirikare” byo gufasha Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi wiyongereye kuva intambara yo muri Ukraine itangiye. Mbere, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un basezeranye ko ibihugu byombi bizafashanya igihe haba habayeho “ubushotoranyi” kuri kimwe muri ibyo bihugu.
Minisitiri w’intebe w’Uburusiya Mikhail Mishustin yasobanuye iryo teme nk'"ikimenyetso gishya cy’ubushuti", mu gihe Minisitiri w’intebe wa Koreya ya Ruguru Pak Thae Song yavuze ko ari "igikorwa cyanditse amateka".
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byatangaje ko imodoka zigera kuri 300 n’abantu 2,323 bashobora kunyura kuri iryo teme buri munsi.
Izindi nkuru wasoma:

