Trump avuga ko 'ahanini ni ukuri' ko intambara yo muri Iran ari yo yatumye abarepubulikani batsindwa mu matora

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko “ahanini ni ukuri” ko intambara Amerika yatangije kuri Iran muri uyu mwaka ari yo nyirabayazana yo gutsindwa kw’abarepubulikani mu matora yo hagati muri manda yabaye ku wa kabiri.
Trump yabivuze ku wa gatatu nyuma yuko Visi Perezida w’Amerika JD Vance asohoye itangazo rirerire ku mbuga nkoranyambaga avuga ko intambara yo muri Iran ari yo yatumye ishyaka ry’abarepubulikani ritsindwa cyane muri ayo matora, bigatuma imitwe yombi – abadepite n'abasenateri – y’inteko ishingamategeko ubu igiye kugenzurwa n’abademokarate.
Ni ryo jambo rya mbere Trump yari avuze mu ruhame kuva ishyaka ry’abarepubulikani ritsinzwe muri ayo matora.
Iryo jambo yarivugiye aharimo kubakwa icyumba kinini cyane cy’ibirori n’iminsi mikuru cyo mu nyubako y’ibiro bye bya White House. Icyo cyumba ni kimwe mu bintu arimo kwibandaho cyane kuri iyi manda ye ya kabiri. Nta byinshi yavuze kuri politike.
Nubwo nta byinshi yavuze ku byavuye mu matora, nyuma y’ijambo rye yemeye kubazwa ibibazo bicye n’abanyamakuru kuri iyo ngingo.
Trump yabajijwe kuri iryo tangazo rya Visi Perezida w’Amerika.
Trump yagize ati: “Ahanini ni ukuri.”
“Byatumye igiciro cya gaze [gasoline] kizamuka gacye, by’igihe gito.”
Ariko yavuze ko ku bijyanye n’iyo ntambara n’ubundi yakongera akabikora nk’uko. Yongeyeho ko ibiciro bya gaze ari byo byababaje abatora, ko atari intambara yo ubwayo.
Kuri Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth, Trump yavuze ko atarimo gutekereza ku kumwirukana, avuga ko yakoze “akazi keza cyane”.
Ku bijyanye n’abademokarate, Perezida w’Amerika yavuze ko yiteguye gukorana na bo, igihe cyose bazaba “badasenya”. Yavuze ko agifite ububasha bwo kuburizamo amategeko yabo mu nteko ishingamategeko.
Izindi nkuru wasoma:

