Ibintu bibaye ubwa mbere mu mateka y'amatora yo muri Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images
Amatora yo hagati muri manda yabaye ejo ku wa kabiri yabaye akaga kadasanzwe ku ishaya ry'aba-Repubilikani batakaje ubwiganze muri Sena no mu Nteko Ishinga mategeko.
Hejuru y'ibyo, ni amatora abayemwo ibintu bitangaje, bibaye ubwa mbere mu mateka y'amatora, aho hatowe abantu batari bamenyerewe muri politique y'Amerika.
Uwa mbere niAbdul El-Sayed azaba Umusenateri wa mbere w'Umuyisilamu muri Amerika, nyuma y'uko ibyavuye mu matora by'agateganyo bigaragaje ko yatsinze umukandida w'Ishyaka ry'Aba-Repubulikani, Mike Rogers, muri Leta ya Michigan.
El-Sayed yagiye ahura n'ibitero by'amagambo by'abanyapolitiki b'Aba-Repubulikani, kugeza no kuri Perezida Donald Trump, bamushinjaga cyangwa bakavuga mu buryo buziguye ko uyu muganga w'inzobere mu ndwara z'ibyorezo wavukiye muri Michigan atari Umunyamerika kandi ko ashyigikira iterabwoba.
Trump yamwise "umuntu ufite ibitekerezo bikabije kandi bishobora guteza akaga," "umuntu ukabya mu bitekerezo," ndetse amwita "Mohammed." El-Sayed n'abamushyigikiye barabinenze bavuga ko bigamije guheza Abayisilamu no gushingira ku ivangura rishingiye ku idini cyangwa ku bwoko, bikaba binabangamira ubwisanzure bw'imyemerere.
Hari kandi naKiesha Lance Bottoms azaba umugore wa mbere w'Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika utorewe kuyobora Leta muri Amerika, nyuma yo gutsinda amatora yo kuyobora Leta ya Georgia, ahanganye na Rick Jackson wo mu Ishyaka ry'Aba-Republicains.
Bottoms wahoze ari umuyobozi w'umujyi wa Atlanta, yari ahanganye na Rick Jackson, umuherwe ukora ibikorwa by'ubucuruzi.
Chris Pappas wo muri Leta ya New Hampshire na we azaba umugabo wa mbere wagaragaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi (gay) uzaba umu senateri muri Amerika.
Yatsinze John E. Sununu, wahoze ari Senateri w'Ishyaka ry'Aba-Repubulikani muri Amerika, akaba yarigeze gukorera mu mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Hariho kandi na Deb Haaland, umugore wa mbere w'umunyamerika w'umusangwabutaka (Native Americans) watorewe kuba Guverineri wa Leta muri Amerika. Yatangajwe ko yatsinze umukandida w'Aba-Republicains, Gregg Hull, bityo akaba agiye kuyobora Leta ya New Mexico.
Mu mwaka wa 2018, Haaland yari umwe mu bagore babiri ba mbere b'abasangwabutaka batorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Congress).
Nyuma yaje kuba umuntu wa mbere ukomoka muri abo basangwabutaka wagizwe Umunyamabanga wa Guverinoma (Cabinet Secretary), ubwo yari ashinzwe Minisiteri y'Umutungo Kamere n'Ubutaka mu butegetsi bwa Perezida Joe Biden.
Abagabo n'abagore b'Abirabura ba mbere bayoboye Leta muri Amerika
Amerika ishobora kuva ku kuba yari ifite ba guverineri batatu b'Abirabura gusa batowe mu mateka yayo y'imyaka 250, ikagira abandi barindwi bashya mu ijoro rimwe.
Ku wa kabiri, Guverineri wa Maryland, Wes Moore, wabaye Guverineri wa gatatu w'Umwirabura muri Amerika kandi akaba ari na we wenyine wari ukiri ku butegetsi, yongeye gutsinda amatora yo kuyobora iyo Leta.
Hagati aho, Byron Donalds wo mu Ishyaka ry'Aba-Republicains yatorewe kuba Guverineri wa mbere w'Umwirabura wa Leta ya Florida.
Nyuma y'intsinzi ya Bottoms muri Georgia, Leta ebyiri zo mu majyepfo y'Amerika zizaba ziyobowe n'Abirabura ku nshuro ya mbere mu mateka yazo.
Uretse Leta ya Minnesota, izo mpinduka zishobora no gutuma haboneka abandi ba Guverineri b'Abirabura muri Wisconsin, Nevada, South Carolina na Michigan.










