Uganda: Wa mugabo wishe abana b’incuke ku ishuri yakatiwe urwo gupfa amanitswe
Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye Christopher Okello Onyum urwo gupfa amanitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo kwica abana b’incuke akoresheje icyuma abasanze ku ishuri ryabo mu murwa mukuru i Kampala.
Mu iburanisha yiregura, Okello yavuze ko yari afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bityo atigeze acura umugambi wo kwica. Ubu afite iminsi 14 yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.
Umucamanza Alice Komuhangi Khauka yavuze ko nta bimenyetso bifatika Okello n’abamwunganira bagaragaje bihamya ko afite uburwayi bwo mu mutwe.
Komuhangi yagize ati: “Uregwa yari muzima cyane muri Mata(4) [tariki 2] ubwo yakoraga ibi byaha. Bityo, kwiregura ko yari afite uburwayi bukabije bwo mu mutwe ntibimufasha”.
Okello yahamijwe kwica abana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati y’umwe n’igice n’ibiri n’igice.
Umucamanza yavuze ko amukatiye igihano kiruta ibindi, ati: “Bityo mukatiye nawe gupfa” ibyahise bituma abantu bari mu rukiko batera hejuru mu byishimo.
Gusa igihano cy’urupfu muri Uganda iyo kimaze gutangwa ntabwo gishyirwa mu bikorwa nk’itegeko.
Uganda iheruka gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu 1999 ubwo abantu 28 bishwe bamanitswe muri gereza ya Luzira.
Izindi nkuru wasoma: