Umunya-Kenya Sabastian Sawe yagarutse mu gihugu yakirwa n’ibyishimo byinshi nyuma yo kuba umugabo wa mbere wasoje isiganwa ry'intera ndende ya 'marathon' (km 42) mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri mu marushanwa yemewe.
Igikorwa cye kidasanzwe yakigezeho ku cyumweru muri London Marathon, cyizihijwe cyane muri Kenya, aho abategetsi bamwakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi, mu kivunge cy’abantu bamufotoraga.
Ababyeyi be na bo bari bahari ubwo yakirwaga, hashize iminsi micye ageze ku ntego ikomeye cyane mu gusiganwa ku maguru, aba uwa mbere usoje irushanwa mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri, akoresheje igihe cyemewe cya 01:59:30.
Sawe yabwiye imbaga y’abantu ati: “Ndishimye kuri uyu munsi mwiza, kuba mwaje kunshyigikira no kwishimana nanjye, sinari mbyiteze.”
Ababyeyi ba Sawe bakoze urugendo rw’amasaha atandatu mu modoka baturutse iwabo kugira ngo babe hamwe n’abamushyigikiye ubwo yageraga ku kibuga cy’indege.
Indege ya Kenya Airways yari imuzanye yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro hifashishijwe amazi ayisukwaho (water cannon salute), mu gihe ababyinnyi n’abacuranzi bari mu birori byo kumwakira.
Uku kwakirwa mu cyubahiro cyinshi kwabaye umwanya ukomeye kuri Sawe n’umuryango we, ndetse no ku gihugu muri rusange.
Se wa Sawe, Simeon Sawe, yavuze ari mu rugo mbere yo kujya ku kibuga cy’indege ati: “Yambwiraga ko umunsi umwe azaca agahigo. Yari afite umuhate n’icyizere ko azabigeraho.”
Yakomeje agira ati: “Ndishimye ku bwe no ku bwacu twese turi hano. Twishimye cyane, kugeza n’ubu ijwi ryanjye ryasaraye kubera gusakuza tumushyigikira.”
Biteganyijwe ko Sawe azahura na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Uyu mugabo w’imyaka 31 yanditse amateka arusha umunota urenga agahigo kashyizweho mu 2023 kari gafitwe n’undi Munya-Kenya, ubu wapfuye, wahoze ari umwirutsi wabigize umwuga Kelvin Kiptum, wari warakoresheje igihe cya 2:00:35.