Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Menya ibi biribwa bihinduka uburozi iyo bivanze
Buri muntu afite afite uburengazira bwo kurya ifunguro ashaka cyangwa se yifuza bitewe n'ubushobozi afite bwo kuribona, ariko byagaragaye ko bimwe mu biribwa bishobora kutubera uburozi kuri bamwe muri twe iyo tubivanze.
Ariko hari bamwe bafata bimwe mu biryo bakarwara kugeza no ku kuba bapfa, bitewe rimwe na rimwe no n'uruvange rw'ibyo bariye.
Umuntu umwe ashobora kurya uruvange runaka rw'ibiryo bikamugwa neza ariko undi bikamubera uburozi.
Buri bwoko bw'ibiryo bufite akamaro kabwo, ariko iyo bivanze, bishobora guteza ibibazo kuri bamwe mu muntu.
Ku bantu bashaka guhuza imirire kugira ngo bagabanye umubyibuho ukabije n'ibindi biwutera, ni byiza kugisha inama impuguke ku buryo bwo gutegura ibyo barya.
Inzobere mu mirire muri Nigeria, Habiba Haruna, yabwiye BBC k'uwoko butandatu bw'ibiribwa bishobora guhinduka uburozi ku muntu uwo ari we wese iyo bivanzwe.
Indimu n'amata
Amata n'indimu ntibishobora kuguma ahantu hamwe kuko iyo bivanze, amata agomba gucika.
Iyo umuntu avanze amata n'umutobe w'indimu, bishobora gutera uburozi, ndetse bigatera n'ibibazo by'umutima.
Ubunyobwa n'amavuta ya elayo(olive oil)
Ubunyobwa ni ingenzi cyane mu mubiri w'umuntu kandi bukoreshwa ahantu henshi.
Ubunyobwa burimo kandi poroteyine nyinshi kandi bumwe mwe mu biryo bifite intungamubiri z'ingenzi mu mirire
Amavuta ya elayo nayo arafasha cyane, cyane cyane mu kuvura indwara zimwe na zimwe, ariko guhuza aya mavuta n'ibinyamisogwe biteza ibibazo, ni byiza kuyakoresha hatarimo ubunyobwa.
Imiti n'indimu
Kunywa imiti no kuyivanga n'ikintu kirimo gaze bigira ingaruka zikomeye.
Impuguke zivuga ko kunywa imiti na soda nka Fanta cyangwa Coca-Cola bishobora gutera urupfu bitewe gusa n'ubwiyongere bukabije bwa gaze.
Yongeyeho ko indimu cyangwa ikindi kinyobwa cyose gishyushye bitagomba kuvangwa n'umuti, kuko ari bibi cyane.
Inyama n'amagi mabisi
Kuvanga inyama idakaranzwe neza n'amagi mabisi bishobora guteza ibibazo mu mubiri w'umuntu.
Bishobora kuba uburozi kuri bamwe, bimwe bishobora gutera kuruka no gucibwamo kuko bitagenewe gukoreshwa muri ubwo buryo.
Impuguke ivuga ko amagi mabisi aba afite intungamubiri nke ku mubiri w'umuntu, kandi mu gihe adatogoshejwe cyangwa se ngo akarangwe, ntagomba kuribwa.
Yubaka umubiri mu gihe ahiye.
Impuguke mu biribwa muri Nigeria, Habiba Haruna, yagize ati: "Amagi adahiye ntabwo ari ayo kwizerwa."
Ikindi, kugerageza ikintu gishya bishobora kugirira akamaro bamwe ariko bishobora no kubagiraho ingaruka mbi ku bandi.
Umuntu agomba kwitonda mu guhitamo ibiryo; ni byiza kwibanda ku ntungamubiri no kwirinda kuzivanga.
End of Ibindi bisa n’ibi