Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Mfite imyaka 16 nakoreweho igeragezwa na CIA, ubu ndi kubarega
- Umwanditsi, Robin Levinson-King
- Umwanditsi, Eloise Alanna
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Ikintu cya mbere Lana Ponting yibuka ku kigo cya Allan Memorial Institute, icyahoze ari ibitaro by'indwara zo mu mutwe i Montreal muri Canada, ni impumuro yaho, imeze nk'iy'imiti.
Yabwiye BBC ari iwe mu ntara ya Manitoba ati: "Sinakunze uko aho hantu hasa. Ntabwo hasaga nk'ibitaro kuri njye."
Ibyo bitaro byahoze ari inzu y'umukire w'Umunya-Scotland wakoraga ubwikorezi bwo mu nyanja, byabaye urugo rwe mu gihe cy'ukwezi kumwe muri Mata (ukwa4) 1958, nyuma y'uko umucamanza ategetse ko uwo mukobwa wari ufite imyaka 16 icyo gihe ajyanwa kuvurwa imyitwarire yo "kutumvira."
Ni ho Lana Ponting yabereye umwe mu bihumbi by'abantu bakoreweho igeragezwa mu bushakashatsi bw'ibanga bwa CIA ku kugenzura intekerezo z'abantu.
Ubu, ni umwe mu bantu babiri bakuriye ikirego rusange cyatanzwe n'abanya Canada bakoreweho ayo magerageza. Mu mpera z'umwaka ushize, umucamanza yanze ubujurire bw'ibitaro bya Royal Victoria, ibintu byafunguye inzira kugira ngo urubanza rukomeze.
Dukurikije impapuro ze zo kwa muganga yahawe umwaka ushize Lana yari yaratangiye guhunga iwabo, no kugendana n'inshuti ababyeyi be badashaka nyuma y'uko umuryango wabo wimukiye i Montreal uvuye Ottawa mu buryo bugoye.
Yibuka ati: "Nari umwangavu usanzwe." Ariko umucamanza yamwohereje muri Allan Memorial Institute
Agezeyo, yabaye umwe mu bantu bakoreweho mu ibanga igeragezwa rya CIA ryiswe MK-Ultra, atabizi.
Uwo mushinga wo mu gihe cy'Intambara y'Ubutita wageragezaga kureba ingaruka z'ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze nka LSD, amashanyarazi yoherezwa mu bwonko ndetse n'uburyo bwo koza ubwonko ku bantu batabanje kubitangira uruhushya.
Ibigo birenga 100, birimo ibitaro, gereza n'amashuri muri Amerika na Canada byari bibirimo
Muri Allan, umushakashatsi wa McGill University Dr Ewen Cameron yahaga abarwayi ibiyobyabwenge kandi akabahatira kumva amajwi yafashwe, rimwe na rimwe inshuro ibihumbi, mu buryo yise "isuzuma(exploring)".
Dr Cameron yahaga Lana Ponting kumva amajwi amwe inshuro amagana.
Lana Ponting yibuka ko: "yagendaga isubiramo inshuro nyinshi cyane ngo 'uri umukobwa mwiza', 'uri umukobwa mubi'."
Jordan Torbay, umunyeshuri muri PHD wakoze ubushakashatsi kuri ayo magerageza n'ingaruka zayo ku myitwarire y'ubuganga, yavuze ko ubwo buryo bwari uburyo bwo "gutwara ibitekerezo."
Yavuze ko: "Mu by'ukuri ibitekerezo by'abarwayi byahindurwaga hakoreshejwe amagambo yisubiramo."
Yongeyeho ko Dr Cameron yanakoze ubushakashatsi ku ngaruka z'imiti itera ibitotsi, gufungira abantu ahatuma batumva cyangwa batabona ibintu ndetse no gushyirwa muri koma ku gahato.
Inyandiko z'ubuvuzi zigaragaza ko Lana Ponting yahawe LSD ndetse n'indi miti nka sodium amytal, ubwoko bw'umuti utera gukanguka cyane, ndetse na gaz nitrous oxide, umuti utuma umuntu yumva yishimye kandi kandi ugatuma ubwonko butuza.
Dr Cameron yanditse muri imwe muri dosiye ze zo kwa muganga, Lana yabonye binyuze mu gusaba amakuru mu bwisanzure, ati:
"Ku wa 30 Mata (4), umurwayi wakoreweho isuzumwa yagize umunaniro mwinshi kandi agaragaza n'amahane cyane igihe yahabwaga Nitrous Oxide, yikubita hasi avuye ku gitanda ndetse atangira gutaka asakuza."
Ukuri gukomeye ku magerageza ya MK-Ultra kwatangiye kujya ahagaragara mu myaka ya 1970. Kuva icyo gihe, abantu benshi bahohotewe bagerageje kurega Amerika na Canada.
Imanza nyinshi muri Amerika ntizagize icyo zigeraho, ariko mu 1988, umucamanza wo muri Canada yategetse leta ya Amerika kwishyura abantu icyenda 67,000$ buri umwe kuko bahohotewe.
Mu 1992, leta ya Canada yishyuye abantu 77 bahohotewe 100,000 y'amadolari ya Canada (yari hafi 80,000 USD icyo gihe) buri umwe, gusa leta ntiyigeze yemera ko ifite uruhare muri ibyo bikorwa.
Lana Ponting ntiyari muri abo bantu, kuko icyo gihe atari azi ko na we yari umwe mu bahohotewe, nk'uko abivuga
Mu myaka za mirongo, Lana yavuze ko yumvaga hari ikitagenda neza muri we, ariko amakuru arambuye ku buryo nawe ubwe yari mubakoreweho ayo magerageza yayamenye umwaka ushize.
Avuga mu myaka yakurikiyeho atibuka neza ibyabereye muri cya kigo Allan.
Nyuma, Lana yashinze urugo yimukira mu ntara ya Manitoba, aho yabyariye abana babiri kugeza n'ubu bakiri hafi ye cyane.
Ubu kandi afite abuzukuru bane. Ariko avuga ko yakomeje kugira ingaruka z'igihe kirekire ku buzima zatewe n'igihe yamaze muri Allan.
Yagize ati: "Nabyumvise ubuzima bwanjye bwose, kubera ko nibazaga impamvu ntekereza gutya, cyangwa se ibyo nabayemo."
Avuga ko ubuzima bwe bwose yabayeho afata imiti myinshi yo gufasha ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibintu ahamya ko byaturutse ku byo yakorewe muri cya kigo cy'ubushakashatsi, ndetse no ku nzozi mbi zagarukaga kenshi.
Yagize ati: "Hari igihe nkanguka nijoro nkavuza induru kubera ibyo nabayemo."
Ibitaro bya Royal Victoria na Kaminuza ya McGill banze kugira icyo batangaza kuko uru rubanza rukiri mu nkiko.
Leta yo yoherereje BBC amakuru y'ubwumvikane bwabaye mu 1992, ivuga ko bwakozwe ku mpamvu z'ubutabazi bwa kimuntu kandi ko itemera ko hari uburyozwe mu mategeko.
Kuri Lana Ponting, uru rubanza ni amahirwe yo kuba yabona birangiye agatuza.
Yagize ati: "Hari igihe nicara mu ruganiriro iwanjye, maze ibitekerezo bigasubira inyuma, nkibuka ibintu byambayeho. Igihe cyose mbonye ifoto ya Dr Cameron, irandakaza cyane."
Nubwo ibikorwa bya Dr Cameron nyuma byaje guhuzwa cyane n'ubushakashatsi bwa MK-Ultra, Madamu Torbay avuga ko ubushakashatsi bwe bugaragaza ko icyo gihe atari azi ko yaterwaga inkunga na CIA.
Imikoranire ye n'urwego rw'ubutasi rwa Amerika yarangiye mu 1964, hanyuma apfa nyuma gato azize indwara y'umutima mu 1967.
Ariko hatitawe ku kuba yaramenye aho ayo mafaranga yavaga cyangwa atarabimenye, Madamu Torbay avuga ko yari akwiye kuba azi ko ubwo bushakashatsi yakoraga butari bwiza ku bo yabukoreragaho.
Avuga ko yizeye ko uru rubanza ruzakomeza, kandi ko abahohotewe bazabona nibura ubutabera runaka.
Yagize ati: "Si ugusubiza abarwayi ibyo batakaje, kuko ibyo bidashoboka, ahubwo ni ukugerageza kwemeza ko umubabaro yabo itabaye impfabusa, kandi ko hari icyo twigira kuri ibi."