Kubera iki Kim Jong-un adakunda kuvuga kuri nyina wiwe?

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 5

Mu mayobera menshi akikije umuyobozi wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un, harimo amakuru kuri nyina umubyara

Kuva yafata ubutegetsi mu myaka 15 ishize, Kim ntarigera avuga ku mugaragaro nyina.

Aya mayobera yatewe nuko Kim atigeze avuga kuri nyina kandi abandi bayobozi babiri bamubanjirije ba Korea ya Ruguru, Kang Pan Sook, ba nyina wa Kim Il-Sung, na Kim Jong-Sook, nyina wa Kim Jong-Il, bitwaga "aba mama ba Koreya".

Ariko nyina wa Kim Jong Un, Ko Yong-hui, ntabwo yagaragaye mu ruhame kandi nta nyubako yigeze yitirirwa izina rye nkabandi babyeyi babagore baba perezida bamubanjirije.

Kutavugwa kwa Ko Yong-hui bifatwa nk'ingaruka z'amateka ye n'izina rye aho azwi nki habara, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku butegetsi bwuyu muyobozi

Nk'uko abanditsi b'amateka y'ubuzima bwe babivuga, Ko Yong-hui yavukiye i Osaka mu Buyapani mu mwaka wa 1952, avuka ku babyeyi bakomokaga ku kirwa cya Jeju, ubu kiri muri Koreya y'Epfo.

Kubera ko umuryango we wabaga mu Buyapani, Ko yaswe "zainishi mkorea", izina ryahawe Abanyakoreya batuye muri ako gace mu gihe cy'ubukoloni bw'Abayapani hagati ya 1910-1945.

Abanyakoreya benshi bagiriye ishyari abavuye mu Buyapani muri icyo gihe, kuko bagarutse bafite amafaranga menshi n'ibikoresho byo mu rugo.

Ariko nanone bitwaga "jaebo", izina ryagasusuguro risobanura ko abantu abantu bo mu Buyapani bafite ibitekerezo bibi by'amahanga.

Abantu bo muri iri tsinda bakurikiranirwa hafi na leta kandi akenshi babuzwa gufata imyanya cyangwa akazi muri kaminuza.

Muri Koreya ya Ruguru haba ibyiciro byabantu aho bafatwa mu buryo butandukanye bitewe n'ubushobozi n'amaateka aho bigoye guhindura urwego rwawe cyangwa se icyiciro urimo.

Dr Jung Young-tae wo muri Kaminuza ya Dongyang, avuga ko abaturage bashobora guhanirwa ibikorwa by'abagize imiryango yabo.

Inkuru ya Cinderella

Ubwo Ko yari afite imyaka 10, umuryango we wasubiye muri Korea ya Ruguru.

Umuryango we wari mu Banyakoreya 93.000 bimutse bava mu Buyapani bagasubira mu gihugu cya gikomunisiti, binyuze muri gahunda yo guha ubuzima bwiza abatahutse bo muri Korea ya Ruguru, harimo akazi n'uburezi bw'ubuntu.

Ariko Ko yagize amahirwe yo guhunga ubuzima bw'ubukene n'imibabaro byari bitegereje Abanyakorea ba Ruguru benshi, nyuma yo gukundwa n'uwari umuyobozi icyo gihe Kim Jong-il.

Nubwo atamenyekanye ku mugaragaro nk'umugore w'uyu muyobozi, bivugwa ko perezida yari yaramaze gushyingiranwa na Kim Yong-Suk, umukobwa w'umusirikare mukuru, ubukwe bwari bwarateguwe na se.

Ko yari mu itsinda ry'ababyinnyi, kandi yashimishije umuyobozi kubera ubwiza bwe n'ubuhanga bwe bwo kubyina. Ibi ni ibyatangajwe n'igitabo cyanditswe n'umunyamakuru w'Umuyapani Yuji Gomi.

Nubwo atari yashakanye n'umuyobozi w'igihugu ku mugaragaro cyangwa ngo yemerwe ku mugaragaro, Ko yabayeho ubuzima Gomi yise "Inkuru ya Cinderella."

Raporo zigaragaza ko Kim Jong-il yakundaga Ko cyane, nubwo yari yarashakanye na Kim Yong-suk wabaga i Pyongyang mu gihe Ko n'abahungu be batatu babaga mu mujyi wa Wonsan uri ku nkombe z'inyanja.

Nk'uko Kim Hyung-soo wo mu Ishyirahamwe ry'Ubushakashatsi rya North Studies abivuga, agira ati "Kim Jong-un si umuhungu w'umugore wa mbere, ni ikirara cya Ko Yong-hui"

Bivugwa ko umuryango w'abayobozi b'igihugu ari uwera, bityo igitekerezo cy'uko Kim yavutse kuri nyina wa "jaebo" nticyemewe.

Abana bavutse ku batarashyingiranywe muri Koreya ya Ruguru bahura n'ikimwaro

Nk'uko Gomi abivuga, Ko yakundaga cyane gutura mu Buyapani ndetse yigishije n'abana be barimo na Kim Jong-un kuvuga Ikiyapani.

Kenji Fujimoto, wari umutetsi wa Kim Jong-il kuva mu 1988 kugeza mu 2001, avuga ko Kim Jong Un yakundaga kuririmba indirimbo z'Abayapani cyane, kandi yakundaga igihugu cyane bitewe n'ubukungu bwacyo butera imbere.

Nubwo se wa Kim Jong-il atigeze yemera ko Ko ari umugore wa perezida, Ko yakundaga kugaragara ajyana na Jong-il ndetse akanasuzuma imyiyereko, kandi Jong-il yakundaga kumwizera ndetse akanamugira inama ku bibazo bya politiki.

Ariko se umuhungu wa kabiri wa Jong-il yafashe ubutegetsi ate nubwo yari umwana w'inzererezi?

Abanditsi benshi b'ubuzima bw'umuntu bavuga ko Ko yateguye Jong-un neza kugira ngo azungure se.

Kim Jong-nam, umuhungu w'imfura wa Kim Jong-il, yari yatonganye nyuma y'uko uwo musore abajije ku buyobozi bw'igihugu akanasaba impinduka.

Ibitekerezo bya Jong-nam byari bishingiye ku masomo ye mu mahanga kandi yashoboraga kuvuga Icyongereza n'Igifaransa. Yari yanamenyekanye nk'umuntu ukunda kwinezeza, asura ahantu ho kwidagadurira nka kazino kandi akagira ubuzima buhenze.

Umuhungu w'imfura wa Ko Yong-hui, Jong Chol, ntiyafashe ubutegetsi kubera ko yari yaratwawe n'ibiyobyabwenge bya opium.

Nyuma Kim Jong-un yaje kuba umuntu ukundwa na se bitewe n'ubushobozi bwe bwo kuyobora bwagaragaye.

Mushiki wa Ko yafashe inshingano zo kurinda Jong-un na mushiki we ubwo bigaga mu Busuwisi, ariko bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'uko Ko asanzwe arwaye kanseri y'ibere, batinya ko ubuzima bwabo bwazahaza.

Nubwo Kim yasimbuye se, icyo batinyaga cyarabaye. Amaze gufata ubutegetsi, yishe nyirarume, naho Jong-nam aboneka yapfuye muri Malasyia.

Urupfu rwa Ko

Ko yapfuye mbere ya Kim Jong-il, ariko urupfu rwe rwabereye mu bitaro i Paris ntirwavuzwe n'itangazamakuru ryo muri Koreya ya Ruguru.

Bivugwa ko isano riri hagati ya Kim Jong-un n'ibanga ari yo mpamvu isabukuru ye itizihizwa nk'iminsi mikuru y'igihugu nk'uko byagendekeye abayobozi ba mbere, kuko kwizihiza isabukuru ye bishobora gutera ibibazo ku birebana na nyina umubyara.

Abasesenguzi bavuga ko ari yo mpamvu Kim Jong-un yamenyesheje umugore we rubanda hakiri kare, kugira ngo umukobwa we Jo ae Ki ahabwe amahirwe yo kumusimbura mu gihe kizaza.