#4: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023 â Urupfu rwâumunyamakuru Ntwali John Williams rwavugishije benshi

Ahavuye isanamu, Ntwali John Williams/Facebook
Umwaka wa 2023 uragana ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ryâigitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo nâi Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi yâintambara ku RwandaâŠ
Muri iyi minsi isigaye ngo 2023 irangire, turagenda tubagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.
Tugeze ku mwanya wa 4 tumanuka tugana kuwa mbere wâiyasomwe cyane na video yarebwe cyane (hasi mu nkuru).
Ntwali John Williams: Uyu munyamakuru urupfu rwe rwavugishije benshi yari muntu ki?
Polisi yatangaje ko Ntwali John Williams yahise apfa ubwo moto yari yateze yagongwaga nâimodoka i Kigali, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko âhari impamvu nyinshi zo gukemanga iyo mpanukaâ usaba ko hakorwa iperereza.
Uyu munyamakuru yapfuye mu ijoro ryo kuwa kabiri umuryango we ubimenya kuwa kane, ni umwe mu batavugwaho rumwe mu Rwanda kubera uko yakoraga umwuga we.
Bamwe mu bakoranye nawe babwiye BBC uko bamuzi nâicyo bazakomeza kumwibukiraho, naho umuryango wâabanyamakuru mu Rwanda watangaje ko urupfu rwe ari inkuru "ibabaje".
Ntwali yari muntu ki?
Nkâuko umuryango we ubivuga;
- Yavukiye i Rusatira mu cyahoze ari Butare tariki 07 Kamena (6) 1979
- Yari uwa kabiri mu bavandimwe batandatu
- Yize amashuri abanza kuri EPA i Kigali ayarangiza mu 1990 â 91
- Yize ayisumbuye i Gitwe ayarangiza mu 1998 aho yize ânormale primaireâ
- Mu 2005 yarangije muri Adventist University of Central Africa i Mudende muri Kigali
- Yari afite umugore nâumwana umwe
Mukuru we Emmanuel Masabo avuga ko Ntwali yinjiye mu itangazamakuru arangije kaminuza, ati: âYize ibintu bya education ariko sibyo yakoze kuko itangazamkuru ryasaga naho ariryo rimuba mu maraso.
âTwajyaga tumubaza igituma adakora education ariko akatubwira ko we ashaka itangazamakuru, ko ariryo akundaâ.
Yigeze aba umusirikare?
Hari amakuru yakwiriye mu myaka myinshi mbere yâurupfu rwe y'uko Ntwali yabaye mu ngabo zâu Rwanda zatsinzwe zitwaga FAR, ni icyo ni kimwe mu byo benshi bari bamuziho, ariko bisa nâaho atari ukuri.
Masabo ati: âNtabwo ari byo, biriya biba byaragiye hariya ntawamenya ngo byazanywe na nde, ariko ni umusivile usanzwe ntabwo yigeze aba umusirikare, nta nâingando yigeze akora.â
Yamenyekaniye mu itangazamakuru mu Rwanda, aho yakoze kuri City Radio, Radio Flash FM, nâibinyamakuru IGIHE, na The Chronicles yari abereye umwanditsi mukuru kuwa mu 2021, yatumirwaga kandi mu biganiro nkâumusesenguzi wâamakuru atandukanye ku Rwanda.
Nyuma yashinze ikinyamakuru cyo kuri Internet yise Ireme News aza kukimurira ku murongo wa YouTube yise Pax TV-Ireme News.
Yari azwiho gukora inkuru zicukumbuye kenshi zinenga politike zimwe za leta, inkuru zâubucamanza, nâizivuga ku bibazo bitandukanye mu muryango nyarwanda, agafatwa na bamwe ânkâumwe mu banyamakuru bacye basigaye bigenga mu Rwandaâ, nâabandi ânkâumunyamakuru wâumuhezanguniâ.

Ahavuye isanamu, Ntwali John Williams/Facebook
Muri zimwe mu nkuru ze, Ntwali ntiyatinye kugaragaza kutemeranya na bimwe mu bikorwa bya leta nko kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro, umusoro ku butaka, cyangwa ivugururwa ryakozwe mu myandikire y'Ikinyarwanda.
Yagiye kandi anenga byeruye isoko ryahawe abantu bacye ryo gutwara abantu muri Kigali, gufungwa n'impanza zaciriwe abanyamakuru, gukoresha ingufu z'umurengera mu gukingira Covid-19 cyangwa urupfu rwa Kizito Mihigo.
Lewis Mudge umukuru wâikigo Human Rights Watch muri Africa yo hagati yabwiye BBC ati: âJohn Williams Ntwali yari ijwi rya benshi bakorerwa ihohoterwa ryâuburenganzira bwa muntu watinyukaga kuvuga ibibazo byâihohotera rya politiki no kugira nabi.â
Yongeraho ati: âAgiye ku rutonde rurerure rwâabahangaye leta bagapfa mu buryo bushidikanywaho. Hari impamvu nyinshi zo kwibaza ku mpanuka yâiyo modoka zituma hakwiye iperereza mpuzamahanga ryagaragaza niba yahotowe cyangwa atahotowe.â
âUmuntu wâimpirimbanyiâ
Umwe mu banyamakuru bakoranye nawe utifuje gutangazwa umwirondoro yabwiye BBC ko Ntwali yari âumuntu wâimpirimbanyi, ugira ishyaka ryo kuvugira abandi cyane, haba bagenzi be bâabanyamakuru cyangwa abaturage mu buryo â we - yumva ko buciye mu kuri.â
Yongeraho ati: âYari umuntu ujya impaka zubaka kandi akubaha ibitekerezo byâabandi nâiyo batahuzaga, cyane ko yagiye arangwa nâibitekerezo bidahuriweho na benshi, cyane cyane mu bijyanye nâimiyoborere na politike ndetse nâubutabera.â
Ku buryo yakoraga umwuga we, uyu bakoranye yagize ati: âKubwanjye nakunze ko ryari itangazamakuru ribaza inshingano abategetsi bakomeye na guverinoma [âŠ] kandi ku bwanjye niko itangazamakuru ryiza rikwiye kumera.â
Emma Marie Umurerwa yakoranye nawe ku kinyamakuru IGIHE hagati ya 2010 na 2013 ubwo Ntwali yari umwanditsi mukuru wâishami ryâicyo kinyamakuru cyasohokaga ku mpapuro.
Ati: âNtwali yari umunyamakuru wâumuhanga, ari umukozi cyane, akunda akazi. Ndibuka ko twamusigaga mu kazi tukakamusangamo, tukibaza ngo uyu mugabo ataha ryari? Yakundaga akazi pe.â
Umurerwa yongeraho ko nyuma yo kuva ku IGIHE âimyumvire ye nâiyanjye ntibyakomeje guhuraâ, ati: âcyane cyane ibijyanye nâumurongo wa politke yâigihugu, ntitwabyumvaga kimwe.
âAriko nkâumuntu wanyoboye mu kazi yari umuhanga. Itangazamakuru ryâu Rwanda ribuze umuntu wari umuhanga.â
âTwamusabaga kureka itangazamakuruâ
Kubera itangazamakuru yakoraga yagiye yibasirwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga, nawe akagira ibyo asubiza, nka hano yavugaga ko 'azicwa'.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa
Mukuru we Masabo avuga ko bajyaga baganira ku kazi ke. Ati: âTwamubwiraga tuti âwakoze ibindi bintu?â, kuko yari afite impano nyinshi zamugirira akamaro kurushaho, biriya twabonaga ntacyo bimugezeho. Yari azi gucurangaâŠyari afite byinshi ashoboye.
âTwamusabaga gukora ibindi byatuma atagira âstressâ wenda nâubukene, cyangwa akajya muri education kuko ariyo yize, ariko yakundaga itangazamakuru.â
Yongeraho ati: âYari umuvandimwe mwiza, yari umujyanama mwiza, kandi icyo yabashaga gufasha umuryango mu bushobozi bwe yagikoraga, yari umwana wacu.â
#4 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Feza Nteziyaremye umugore we yatwawe n'uruzi Sebeya arapfa

Feza Nteziyaremye umugore we yatwawe n'uruzi Sebeya arapfa "Umwana[asize] afite amezi atandatu, ariko uko imyaka izajya iza nzajya muzana hano mubwire nti 'tujye kureba mama', reba kuri Facebook yacu hano














