Indwara enye(4) nshya zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihangayikishije impuguke

Ahavuye isanamu, iStock
Hari indwara nshya zivuka buri munsi, kandi zimwe muri zo ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Zimwe muri izi ndwara zihangayikishije abahanga n'abahanga muri siyansi kuko zigoye kuzivura.
Izi ni bagiteri enye zitera indwara zikomeye kandi zitari zisanzwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora guteza akaga ku buzima rusange.
1. Neisseria meningitidis

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubusanzwe Neisseria meningitidis, izwi kandi nka meningococcus, itera kubyimba bikabije kw'i gice gihuza amagufwa y'umugongo n'ubwonko.
Ariko, ubu iyi bagiteri irimo gutera indwara mu myanya ndangagitsina.
Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ya 1970 bwagaragaje uburyo ingwe y'ingabo yashoboye kwanduza iyi bagiteri mbi kuva mu kanwa no mu mazuru zikagera mu gitsina nyuma nyuma yo kurigata ku gitsina cy'ingwe y'ingore
Abanditsi b'ubushakashatsi bagize bati "Iyi nyamaswa (ingwe) ikunda kurigata igitsina buri gihe."
Ariko bavuga ko usibye kuba igaragara mu ngwe cyane, ubusanzwe 10 ku ijana by'abantu bakuru bafite iyi bagiteri ya Neisseria mu mihogo.
Bavuga ko ubushakashatsi bwerekana ko umuntu ashobora kuyandura binyuze mu gusomana hakoreshejwe ururimi, cyangwa mu kurigata imyanya ndangagitsina.
Abashakashatsi ntibaramenya neza impamvu iyi mikorobe yakwirakwiriye vuba cyane kandi igatera indwara ikomeye ku bagabo i Burayi, muri Amerika na Canada.
Ariko, ubushakashatsi bumwe bwakozwe ku kubyimba gukabije k'umuyoboro w'inkari uterwa n'iyi bagiteri bwagaragaje ko abagabo bandura iyi ndwara binyuze mu mibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ari bo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Abahanga mu bya siyansi bemeza ko indwara zikomeye za bagiteri zibasiye imijyi myinshi yo muri Amerika mu 2015 zatewe na bagiteri zifite ADN ifitanye isano ya hafi na Neisseria gonorrhoeae, zitera indi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, gonorrhea.
Hari ubwoko butanu bw'udukoko twa Neisseria meningitidis duteje akaga ku isi, ariko inkuru nziza ni uko hari ubwoko bubiri bw'inkingo zihari kandi zirinda ubwoko bwose bw'utwo dukoko.
2. Mycoplasma genitalium

Ahavuye isanamu, Gett Images
Mycoplasma genitalium, imwe muri bagiteri ntoya zizwi, iri kumenyekana cyane kurusha izindi mu gutera indwara zikomeye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iyi bagiteri yavumbuwe mu myaka ya 1980, ariko muri iki iboneka mu bantu benshi, cyane cyane mu rubyiruko.
Ibimenyetso bya Mycoplasma genitalium akenshi bisa n'ibimenyetso bya gonorrhea na syphilis, aho abagore n'abagabo bayanduye bumva uburibwe mu muyoboro w'inkari.
Bitewe n'ubushobozi bwayo bwo gutera ububabare bukomeye munda ku bagore, iyi bagiteri inafitanye isano no kutabyara, gukuramo inda, kubyara umwana wapfuye ndetse n'umwana gupfira munda.
Agakingirizo gashobora gukumira kwandura iyi bagiteri.
Abashakashatsi baburira ku kunanirana kwayo imbere y'imiti ya antibiyotike azithromycin na doxycycline ikoreshwa mu kuyivura.
3. Shigella flexneri

Ahavuye isanamu, Getty Images
Shigellose iterwa no gukora, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, k'umwanda w'abantu.
Kwandura iyi bagiteri bishobora gutera ububabare bukomeye mu nda, no kuva amaraso mu nda, ibyo bikaba byatera ikwirakwira kurushaho ry'iti bagiteri.
Nubwo iyi ndwara yakunze kugaragara mu bana n'abagenzi bajya mu bihugu bifite amikoro make n'aciriritse, abashakashatsi batangiye kwakira abagabo bakora imibonano hagati yabo bayirwaye, kuva mu myaka ya za 1970.
Ariko vuba aha, abahanga muri siyansi bavuga ko iyi ndwara yafashe uburyo bushya bwo kwandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina hagati y'abahuje igitsina.
4. Lymphogranuloma venereum (LGV)

Ahavuye isanamu, iStock
Mu ntangiriro, LGV igaragara nk'uduheri cyangwa ibisebe hanyuma ikibasira ubudahangarwa bw'umubiri.
Iyi ndwara inatera uburwayi mu mara manini ndetse inatera ububabare bukomeye mu nda.
Mu myaka 10 ishize, habayeho ukwiyongera gukomeye kw'ubwandu bwa LGV mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.
Gukoresha agakingirizo bishobora kugabanya ibyago byo kwandura, kandi kuvura iyi ndwara bisaba nibura ibyumweru bitatu byo kuvurwa no gufata imiti yica udukoko nka doxycycline.













