F1: Lewis Hamilton arasaba abavuga kuri African Grand Prix kubikora biyoroheje

    • Umwanditsi, Andrew Benson
    • Igikorwa, Umunyamakuru kuri F1 uri i Austin
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Lewis Hamilton yasubije abagaragaza impungenge ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, babijyanisha no kuba rugiye kwakira isiganwa ry'imodoka za Formula 1 rizitwa African Grand Prix, avuga ko abantu bakwiye "kubiganiraho biyoroheje".

Formula 1 yasinyanye n'u Rwanda amasezerano y'imyaka 10, yo kwakira isiganwa rya Grand Prix muri icyo gihugu, amasezerano azatangira mu ntangiriro y'imyaka ya za 2030.

Umwongereza Lewis Hamilton, usiganwa muri izo modoka akaba amaze imyaka myinshi ashyigikira igitekerezo cyo kuba Afurika yakwakira isiganwa rya Formula 1, yagize ati:

"Si jye uhitamo aho tujya. Birumvikana ko muri iki gihe hari ibibazo bitandukanye hirya no hino ku isi, kandi namaze kubona amakuru menshi abivugaho. Ariko ntekereza ko rwose dukwiye kubiganiraho twiyoroheje."

"Hari byinshi tutazi. Igihe nakuriraga mu Bwongereza, nta kintu na kimwe batwigishije ku mateka y'Afurika. Amateka y'Afurika akwiye kwigishwa mu mashuri. Ibibazo byinshi Afurika ifite kugeza n'uyu munsi biracyafitanye isano n'ingaruka z'ubukoloni ndetse n'uruhare rw'ibihugu byo mu burengerazuba."

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ihana imbibi n'u Rwanda mu burengerazuba bwarwo, yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (ICJ), irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye arebana no gukumira jenoside, ivanguramoko, uburenganzira bw'abagore n'iyicarubozo.

Ndetse Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu itangazo yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize, yavuze ko "guha (Perezida w'u Rwanda) Paul Kagame uru rubuga byafasha mu kweza isura y'umuyobozi utegekesha igitugu, ufite ubutegetsi bwagize uruhare mu gukongeza intambara ikomeye yateje umubabaro n'ingaruka zikomeye mu gihugu cyacu."

Yavuze ku kuba Amerika yarafatiye ibihano ingabo z'u Rwanda n'abasirikare bakuru bane, ibashinja kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w'akarere, gukora ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa RDC, ndetse no gushyigikira uwari umutwe w'inyeshyamba wa M23, kuwutoza no kuwufasha mu mirwano n'ingabo za leta ya Congo, ibintu u Rwanda rwo ruhakana.

Yongeyeho ko irushanwa rya Formula 1 (F1) "rikwiye gusaba ko hatangwa ingwate zizewe kandi zitangwa n'inzego zigenga, zemeza ko nta mafaranga akoreshwa mu kwakira iryo siganwa akomoka ku mabuye y'agaciro afitanye isano n'intambara cyangwa ku ikoreshwa ry'umutungo kamere wa Congo".

Hamilton, uzuzuza imyaka 42 muri Mutarama (1) kandi akaba afite amasezerano azageza mu 2027, yumvikanishije ko ashobora kongera igihe azamara akina kugira ngo azitabire isiganwa rizabera mu Rwanda.

Hamilton yagize ati: "Ubu ngomba gukomeza gukina igihe kirekire kurushaho, kubera ko dufite isiganwa muri Afurika. Kandi inzozi zanjye kwari ukuzashobora gusiganwa muri Afurika."

Yongeyeho ati: "Ngomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo nkomeze kugira ubuzima bwiza n'imbaraga zo gusiganwa. Nindamuka nkomeje kwitwara neza mu marushanwa mu mwaka utaha, tuzakomeza."

"Afurika ni umugabane ukwiye kugira isiganwa rya Grand Prix. Ibi ntibireba igihugu kimwe gusa, ahubwo bireba umugabane wose muri rusange, kuko urimo ibihugu byinshi byiza cyane.

"Abanyafurika ni abantu bagira urugwiro, kandi umuco wabo urakungahaye cyane. Ntekereza ko ari ngombwa ko dushobora kubyereka isi yose. Siporo yacu iduha amahirwe yo kubikora. Tugera mu bihugu bitandukanye, bityo abantu bo hirya no hino ku isi bakamenya bimwe muri ibyo bihugu rwose batari basanzwe baziho byinshi."

Hamilton yakomeje agira ati: "Mu buryo butunguranye, [iryo siganwa] ritangira kugaragara kuri televiziyo no ku zindi mbuga, abana bakariganiraho ndetse bakanajya ku ishuri barivugaho. Ni yo mpamvu nizeye cyane iryo siganwa rya Grand Prix."

Ariko uyu mushoferi wa Ferrari yongeyeho ati: "Kujyayo ntibivuze ko wirengagiza ibintu birimo kuberayo."

Hamilton yakomeje agira ati: "Rero nizeye ko abantu benshi batangira kwihugura no gushaka amakuru ahagije ku biberayo [muri Afurika], ndetse n'ibyayibayemo mu gihe cy'imyaka amagana ishize. Nizeye ko ibi bizatuma abantu batangira kubiganiraho.

"Kandi nibwira ko dukwiye gukomeza gushyigikira ubwisanzure bwa Congo, Sudani, Syria, Palestine. Ntekereza ko hari igihe kizagera tukabona amahoro arambye [muri ibyo bihugu]."