"Iyo nza kumenya ko uwo nzashaka azankuramo ijisho, sinari gushaka"

    • Umwanditsi, Asha Juma
    • Igikorwa, BBC Nairobi
    • Yakoze inkuru ari, Nairobi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 7

Mu busanzwe iyo umukobwa avuye mu rugo iwabo agafata icyemezo cyo gushaka, aba azi ko uwo bashakanye amukunze kandi aba afite icyizere cy'uko azabana na we mu bibazo no mu byishimo kugeza igihe urupfu ruzabatandukanya.

Ariko siko byagenze kuri Rosana Kathure, umugore utuye mu karere ka Meru muri Kenya wahuye n'ihohoterwa rikabije ryamusizemo ubumuga .

Uyu mugore aravuga ko urukundo umugabo yari amufitiye bashakana rwahindutse urwango rukabije, ndetse binagera aho umugabo agambirira kumwica.

Rosana Kathure yaganiriye umunyamakuru wa BBC Asha Juma wamusuye iwe aho abana n'ibikomere maze amubaza icyo yapfuye n'umugabo ndetse n'icyo ihohoterwa yakorewe ryamusigiye.

Ishyingiranwa ry'akaga

Rosana Kathure yibuka igihe yahuraga n'uwari kuzaba se w'abana be, urukundo rwari rwose.

Nyuma y'igihe gito bakundana, bahisemo kujya kureba ababyeyi babo kugira ngo babashyingire byemewe n'amategeko.

Rosana avuga ko mbere y'uko amakimbirane atangira hagati ye n'umugabo we, bakundanaga ''nk'impeta ya diyama n'urutoki''.

"Mbere y'uko iki cyago kiba, twarimo gusangira icyayi. Urukundo rwari ruryoshye cyane."

Rosana yongeraho ati: "Hari igihe yazaga yasinze, nkamufata, nkamukuramo inkweto nkamwoza ibirenge. Hanyuma nkamushyira ku buriri agasinzira. Naramukundaga pe."

Ariko nk'uko Rosana abivuga, umugabo we yarahindutse nyuma y'imyaka myinshi babanye.

Agira ati: "Umuntu ntagaragaza ibintu bibi iyo ari kumwe nawe. Ariko ibibi bitangira buhoro buhoro kugeza aho bigeze aho ibintu birushaho kuba bibi."

Rosana aragira ati: "Ku mwana wanjye wa mbere n'uwa kabiri, umugabo wanjye yari ameze neza. Umwana wanjye wa gatatu amaze amezi ane avutse, umugabo wanjye yatangiye guhinduka. Yatangiye kunywa urumogi no kunywa chang'aa. Yankubitaga nta mpamvu, ahora arwana mu nzu kugeza ubwo yasukaga ibiryo hasi mu gikoni mvuza induru,"

Rosana yemera ko nyuma yo kubona imyitwarire y'umugabo we ihinduka, na we yatangiye kuba umubyeyi uvuga cyane kandi yahoraga abwira umugabo we ko azasubiraiwabo. Ariko, ibisubizo by'umugabo we byari bibi nubwo yabifataga nk'ibisanzwe.

Rosana yibuka uko umugabo we yasubizaga igihe cyose bagiranye amakimbirane, agira ati: "Yakundaga kumbwira ko aho kugira ngo mve hano nsubire iwacu, byaba byiza ko n'ubundi yanyiyicira ubwe."

Rosana aravuga ko yari amenyereye kumva ayo magambo mu matwi ye igihe cyose, akumva ari ibisanzwe.

'Ijoro ry'umubabaro utazibagirana'

Ibintu byarahindutse burundu ubwo yabyaraga umwana we wa nyuma.

Rosana aragira ati ''ndabyibuka neza ko hari hashize amezi abiri umwana avutse ubwo ubuzima bwanjye bwafashe icyerekezo gishya.''

Ibintu byari bisanzwe kandi gahunda ya Rosana uwo munsi yari iyo kujyana umwana kwa muganga ubwo yasigaga umugabo we n'abandi bana batatu akajyana n'umutoya.

Uwo munsi, nta murongo muremure wari uhari ku ivuriro nkuko bisanzwe. Ibi bivuze ko umwana yahawe urukingo rwe maze Rosana ahita atangira urugendo rwo gusubira mu rugo.

Ariko agezeyo, yahuye n'ikintu atari yiteze.

Rosana agira ati: "Nasanze umugabo wanjye n'umukobwa muto yigaga mu mwaka wa kane segonderi ku buriri bwacu bw'abashakanye. Iyo ni yo ntandaro y'imirwano yatumye umugabo wanjye anta."

Ariko umukobwa akimara kubona ko Rosana abagezeho, yahisemo kurokoka ubuzima kwe mbere y'uko umugore w'urugo ahangana nawe.

Rosana agira ati: "Umukobwa yarasohotse yiruka maze nsigarana n'umugabo wanjye, wari wicaye. Maze nshyira umwana hasi."

Umugabo yahagaze ku muryango arambwira ati: "Uhora uvuga ko uzajya iwanyu. Nakwishimira kwangiza isura yawe kuruta ko uva hano ukajya iwanyu, kuko ushobora kujya gushaka undi mugabo. Nakwishimira kukwica nanjye nkiyahura tukajyana," amagambo Rosana avuga ko yari ayamenyereye, kandi yumvaga ko adashobora gushyirwa mu bikorwa na se w'abana be.

Rosana aravuga ati: "Urabona ko yakoze ibyo yavuze. Yangije ijisho ryanjye. Urabona ko nta jisho mfite kandi yantemye umutwe. Yanantemye inda ku buryo amara yanjye yari hanze. Yanantemye ukuguru n'inkota arankubita," Rosana yabivuze yerekana ibice bw'umubiri we yatemwe n'umugabo we.

Ariko nyuma yo gushwana na Rosana, umugabo yicishije bugufi maze asaba imbabazi.

Rosana yibuka ko umugabo we yamusabye imbabazi nyuma yo kumusangana umukobwa w'umunyeshuri ku buriri bwabo. Yambwiye ati: " Mbabarira. Ibyanditswe bivuga ko tugomba kubabarirana. Buri gihe ndakubona ujya mu rusengero. Mbabarira kuko n'Imana ivuga ko tugomba kubabarirana."

Uyu mubyeyi yafashe imbabazi z'umugabo we nk'iz'ukuri kandi zifite ishingiro, ariko icyo atari azi ni uko byari ijoro ryijimye. Umugabo wa Rosana yari afite iyindi migambi mu mutwe we.

Rosana agira ati: "Nari ntegereje urupfu. Sinari gukeka ko yakora ibyambayeho nyuma y'iryo joro. Iri ni ijisho ryanjye, sinari nzi ko azarikuramo n'inkota cyangwa ukuboko kwanjye. Ubu ryaramugaye."

Nyuma yo kubabarirana, umugabo wa Rosana yasabye inkota n'ibuye rityaye. Yasabye n'umugore we icupa rya peteroli. Ni ibisanzwe ko agenda afite ibyo bintu.

Rosana aravuga ati: "Yarampamagaye arambwira ngo muhe inkota, icupa rya peteroli, n'i kibiriti. Narabimuhaye."

Nyuma y'ibyo, umugabo we yamubwiye ko agiye kumuzanira ifu, amusaba kudakinga urugi kuko ashobora gutinda.

Rosana agira ati: "Birumvikana ko udashobora kwinjira mu bugingo bw'umuntu ngo umenye icyo aguteganyiriza."

Saa yine z'ijoro, umugabo wa Rosana yari ataragaruka, ni bwo yabwiye abana kuryama.

Mu busanzwe umugabo wa Rosana yagarukaga nijoro cyane umuryango we wasinziriye.

Rosana ntiyamwumvise yinjira ariko yatunguwe no kubona umuntu amumurikira itara mu maso yambaye igitambaro mu mu mutwe.

Rosana agira ati: "Ndibuka ko uwo munsi, ubwo naryamaga , sinasinziriye ako kanya. Ariko nari mfite umutuzo mwinshi, ariko amaherezo naryamye ku ruhande rw'iburyo naho uruhande rw'ibumoso ruri hejuru, umwana wanjye muto ari hepfo."

Mu kanya gato, mbere yuko Rosana asobanukirwa ibiri kuba akiri hasi, yabajije uwari umumurikiye itara. Uko ni ko Rosana yahanganye n'inzozi mbi zari zimutegereje.

Rosana yavuze ko umugabo we yamubwiye ati:: "Nakubwiye ko nzakwica kandi ko tuzajyana!...Numvise ari we wazamuye inkota ye hejuru yanjye maze ubwenge bwanjye bwibuka amagambo nahoraga numva, yari yitwaje inkota ubwo yagendaga. Nari nzi gusa ko uwo munsi ari wo nzapfiraho, nta wundi munsi."

Nakinze ukuboko kugirango urumuri rwe rutanyica amaso maze aragutema akoresheje umupanga. Ubu ukuboko kwe kwaramugaye.

Ubwo Rosana yatangiraga gutaka kugirango abaturanyi bamutabare, umugabo we yateye inkota ku kindi gice cy'umubiri we maze amutema n'umupanga mu jisho.

''Ubwo nahindukiraga, yagerageje gukata irindi jisho ryanjye akoresheje icyuma ariko cyagiye mu cyerekezo kindi"

Yamuteye indi nkota mu rukenyerero no ku kuguru.

Rosana yibuka ati: "Ubwo natangiraga gutaka, umwana wari munsi y'imbavu zanjye yatangiye kunywa amaraso natembaga kuko nari mfite igikomere ku mugongo."

Aragira ati: '''Ntibyatinze abaturanyi batangira kuza iwanjye''

"Ubwo abaturanyi binjiraga, umugabo wanjye yirutse ajya ku muturanyi wa kure utarigeze amenya amakuru y'ibyabaye. Yamusabye aho kurara muri iryo joro, avuga ko mu gitondo yashakaga kujya ahantu kure. Ariko mu rukerera abaturage batunguwe no kumubona amanitse ku giti cya cadmium, yari amaze kwiyahura."

Rosana yataye ubwenge maze ajyanwa kwa muganga n'abaturanyi be bari baje kumutabara.

Ariko muri icyo gihe, umwana we muto, wari uryamye na we, na we yajyanywe mu bitaro kubera ko inda ye yatangiye kubyimba kubera amaraso ya nyina yari yanyoye mu gihe cy'ibyabaye.

Icyo nize ku byambayeho

Abana ba Rosana bajyanywe ku babyeyi be ubwo yari mu bitaro aramira amagara ye.

Rosana avuga ko bumwe mu buryo bwo kuvurwa yahawe ubwo yari mu cyumba cy'indembe harimo kubagwa kugira ngo akurwemo ijisho umugabo we yari yatemye kuko ryari ryaramaze kubora no gutangira kunuka.

Rosana agira ati: "Namaze amezi atatu mu cyumba cy'ibitaro ntabasha kwicara, kurya cyangwa kuvuga."

Rosana yahabwaga ibinyobwa binyuze mu bomboni gusa.

Rosana avuga ko aho yakoze ikosa ari ukwemera urukundo rw'umugabo we.

Rosana agira ati: "Iyo nza kuba nzi ko ngiye gushyingiranwa n'umuntu uzankuramo ijisho akanca n'ukuboko gutya, sinari gushaka. Hari benshi bambwiye ko bankunda ariko mvuga ko nkundana nawe. Niyo mpamvu mfite ibikomere ku mubiri wanjye wose."

Agira inama umugore urimo guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'uko byagenze kuri we.

"Niba ubana n'umugabo ukunda kandi afite amahane nkanjye, jya ugira umutima mwiza kandi witonde ugende buhoro buhoro nta cyo uvuze kuko numubwira, umuhogo wawe uzacibwa. Siga umugabo wawe aho ngaho, ujye iwanyu."

Rosana asoza agira ati: "Ni byiza kuguma uri ingaragu kuruta ko washaka umugabo akaguca umutwe, akakicwa cyangwa akakumugaza ukaba mu kato cyangwa ikimuga nkanjye."

Rosana yamaze imyaka ibiri mu bitaro n'indi myaka ibiri ntacyo yimarira kugeza igihe yashoboye kongera kugenda.

Rosana avuga ko iyo aza kuba afite ububasha ku isi, yari kwemeza ko abakobwa babanza kwiga mbere yuko bashaka.

Rosana agira ati: "Iyo mba nzi icyo nari gukora neza mu buzima bwanjye, nari kubanza kurangiza ishuri mbere yo gukundana."

Rozana agira ati: "Iyo nza kumenya ko umugabo yavugishaga ukuri ko azanyica nari kumureka ."

Ariko kubera ''ibitangaza by'Imana, Rosana ubu yarakize, kandi ikiruta byose, yababariye umugabo we ibyo yamukoreye byose''