Umusirikare w'Amerika watawe muri yombi mu Bwongereza acyekwaho kuba maneko w'Uburusiya yashyikirijwe igisirikare cy'Amerika
Umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cy’Amerika watawe muri yombi mu Bwongereza acyekwaho kuba maneko w’Uburusiya, ubu ari mu maboko y'ingabo z’Amerika, nkuko bivugwa n’ishami rya polisi y’Ubwongereza rishinzwe kurwanya iterabwoba.
BBC News yumva ko uwo musirikare ari Liyetona Koloneli (Lt Col) Brandon Carroll Tyner. Uwo musirikare w’imyaka 41 – uri mu ngabo z’Amerika kuva mu mwaka wa 2008 – yatawe muri yombi mu cyumweru gishize hafi y’i Gloucester, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza, afashwe na polisi y’icyo gihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba.
Lt Col Tyner yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Imjin, kiri mu cyaro cya Innsworth, mu karere ka Gloucestershire, kikaba ari icyicaro gikuru cy’umutwe w’ingabo zo gutabara byihuse zo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).
Polisi irwanya iterabwoba yavuze ko ubu afunzwe n’Amerika acyekwaho ibirego bijyanye n’umutekano w’igihugu no kuneka. Ubwo yatabwaga muri yombi, Uburusiya bwavuze ko nta hantu na hamwe buhuriye na we.
BBC yumva ko itabwa muri yombi rye ryabaye nyuma y’igikorwa cyari kimaze igihe kirekire gikorwa n’urwego rw’ubutasi bw’imbere mu Bwongereza – rwitwa MI5 – ku bufatanye n’urwego rw’ubugenzacyaha rw’Amerika, FBI.
Izindi nkuru wasoma: