Umusifuzi Omar Artan wangiwe kwinjira muri Amerika yakiriwe nk'intwari i Mogadishu
Umusifuzi w'Umunya-Somalia Omar Artan yageze mu murwa mukuru Mogadishu muri iki gitondo, nyuma yuko yangiwe na leta y’Amerika kwinjira muri icyo gihugu ngo asifure mu mikino y’igikombe cy’isi.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Adde International Airport, Artan yakiranwe urugwiro (igishika mu Kirundi) n’abategetsi bo muri leta ya Somalia, abahagarariye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, abasifuzi, hamwe n’abo mu miryango itegamiye kuri leta.
Abaturage benshi b’i Mogadishu na bo bari babucyereye aho ku kibuga cy’indege kugira ngo basuhuze Artan ubwo yari ahageze.
Nyuma ya saa sita z'amanywa kuri uyu wa gatatu, biteganyijwe ko abatuye i Mogadishu bategura igikorwa rusange ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’aho mu murwa mukuru.
Biteganyijwe ko Omar Artan yitabira icyo gikorwa ndetse akareba umukino uhuza ikipe y’umupira w’amaguru ya Heegan n’ikipe ya Dekedaha, zombi zikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Somalia.
Artan asubiye iwabo nyuma yuko Amerika imwimye uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu – ruzwi nka 'visa' – aho yari yatoranyijwe ngo abe umwe mu basifuzi bazasifura imikino y’igikombe cy’isi, gitangira ejo ku wa kane.
Imikino izabera muri Amerika, Canada na Mexique, umukino wa nyuma ukaba uzaba ku itariki ya 19 Nyakanga (7) uyu mwaka.
Artan aracyari umusifuzi wenyine w’Umunya-Somalia wanditse amateka yo gutoranyirizwa gusifura mu mikino y’igikombe cy’isi.
Izindi nkuru wasoma: