Hafidh Ameir: Umugabo wa Samia utarakunze kugaragara yari muntu ki?

Ahavuye isanamu, TheCitizen
Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yapfuye ku ya 7 Nzeri (9)2026, ubwo yari ari kwivuriza mu bitaro by'Urwibutso rwa Emilio Mzena, Zanzibar.
Nk'uko itangazo ryatanzwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi ribivuga, Hafidh yari arimo kuvurwa indwara y'umutima maze arapfa ahagana saa mbiri za mu gitondo mu masaha ya Tanzania.
Visi Perezida yagize ati: "Ndahumuriza Nyakubahwa Perezida, umuryango we, abavandimwe be, inshuti n'Abanyatanzaniya bose kubera uru rupfu rutunguranye, kandi gahunda yo gushyingura irakomeje i Kizimkazi."
Nubwo yari umufasha wa Perezida wa Tanzania, Hafidh Ameir Hassan ntiyari umuntu wari umenyereye kugaragara mu ruhame.
Yamaze imyaka myinshi abayeho mu buzima bwe bwite, kure ya politiki n'itangazamakuru. Ndetse no mu gihe yitabiraga ibikorwa bimwe na bimwe n'umugore we Samia , ntabwo yagaragaraga cyane.
Rehema Mema, umusesenguzi wo muri Zanzibar, avuga ko Hafidh yari umuntu witonda, ugira ubuntu utifuza kuba icyamamare.
"Ni umubyeyi udakunda kumenyekana, ufite ibintu byinshi, ni umuntu witonda, w'umunyabuntu, kandi udakunda ibintu bikomeye. Iyo aza kuba undi mubyeyi, twari kumumenya neza cyane."
Kuri Mema, uku guceceka ni ko kwatumye Hafiz akomeza kuba umuntu benshi mu ba Tanzania batari bazi mu buryo burambuye, nubwo yari umugabo w'umwe mu banyapolitiki bakomeye mu gihugu.
"Mu bantu 10, wenda umuntu umwe aramuzi. Ntushobora no kubona amafoto ye kuri interineti."
Hafidh yari inzobere mu buhinzi mu kiruhuko cy'izabukuru. Yashakanye na Samia Suluhu Hassan mu 1978 babyarana abana bane.

Ahavuye isanamu, The Citizen via Tuco
Mu gihe Hafidh yakomeje ubuzima bwe bwite, Samia yubatse urugendo rwe rwa politiki intambwe ku yindi, atangira ari umwe mu bagize Umutwe w'Abadepite ba Zanzibar, nyuma aba Minisitiri, Visi Perezida, amaherezo aba Perezida wa Repubulika y'Ubumwe bwa Tanzania.
Urugendo rwa politiki rwashyize Samia mu ruhame, mu gihe umugabo we yakomeje kuba inyuma y'ibikorwa bye.
Kugaragara kwe na Perezida Samia byari gake cyane, mu gihe amakuru yerekeye ubuzima bwe bwite yari make cyane.
Muri ubu buryo, Hafiz yamaze imyaka irenga mirongo ine abana n'umugore ukomeye wabaye Perezida, ariko ntiyabaye igice kinini cy'ubuzima bwa politiki bukikije umuryango.
Mu bana babo harimo Wanu Hafidh Ameir, umunyapolitiki akaba n'umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Makunduchi akaba na Minisitiri wungirije w'Uburezi, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.
Imihango yo gushyingura Hafidh Ameir irakomeje i Kizimkazi, Zanzibar.













