Isesengura: Trump afite amahitamo akomeye – gukaza umurego cyangwa kuganira

Perezida w'Amerika Donald Trump arimo kumanuka ku madarage ava mu ndege. Yambaye ikoti ry'umukara, karuvati itukura n'ishati y'umweru.

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, Lyse Doucet
    • Igikorwa, Umunyamakuru mukuru mpuzamahanga wa BBC, uri i Islamabad
  • Igihe co gusoma: iminota 2

Visi Perezida w'Amerika JD Vance yabyise inkuru nziza n'inkuru mbi. Inkuru nziza kuko bagiranye ibiganiro bifatika n'Abanya-Irani. Inkuru mbi kuko batageze ku masezerano.

Yabyise inkuru mbi kuri Irani.

Uburebure bw'ibi biganiro by'ingunga imwe bwari buhambaye kandi butangaje.

Ariko ntibitangaje ko amasezerano atagezweho.

Abanyamerika baje muri Pakistan bafite igitekerezo ko Irani yashegeshwe cyane muri iyi ntambara kuburyo byashobokaga ko hari ibyo yemera mu buryo bwihuse.

Vance yatangaje ati: "Ntibahisemo kwemera ingingo zacu."

Ariko Irani na yo ifite imirongo ntarengwa yayo.

Yaje muri ibi biganiro yemera ko ari yo ifite uruvugiro cyane. Nubwo ubushobozi bwa gisirikare bwayo bwangiritse bikomeye, iracyashobora kandi ifite ubushake bwo gukomeza kurwana.

Ndetse iracyafite icyo yishyingikirije gikomeye, cyane cyane kuba igenzura umuhora w'ingenzi wa Hormuz.

Igihe giheruka ubwo Tehran na Washington bageraga ku masezerano ya nikleyeri mu myaka 10 ishize, byafashe amezi 18 impande zombi zigenda zigira intambwe zikomeye zigeraho no kunaniranwa.

Perezida Donald Trump ubu afite amahitamo akomeye – gukaza umurego cyangwa kuganira.