Amerika yahamije icyaha umunyarwanda umaze imyaka myinshi ahisha uruhare rwe muri Jenoside

    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 2

Umunyarwanda yakatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kubeshya ubutabera ku ruhare rwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, mu rubanza rw'uwahoze ari mugenzi we biganaga muri kaminuza.

Inteko y'abacamanza bo mu rukiko rwa leta i Boston yahamije Eric Nshimiye, ufite imyaka 54, ibyaha byo kubeshya ubutabera no kubangamira imikorere y'ubutabera. Ibyo byaturutse ku buhamya yatanze mu rubanza rwo mu 2019 ruregwamo uburiganya mu by'abinjira n'abasohoka bwari bwaregwagamo Jean Leonard Teganya, na we washinjwaga kugira uruhare muri genocide.

Nshimiye yahunze u Rwanda ajya muri Kenya mu 1994, nyuma aza kwemererwa kwinjira muri Amerika nk'impunzi mu mwaka wakurikiyeho wa 1995.

Abantu bagera ku 800.000 bahitanywe na genocide, kandi abenshi muri bo bakaba bari Abatutsi. Abo bose bishwe n'abahezanguni b'Abahutu mu gihe cya jenoside yamaze iminsi 100 mu Rwanda mu 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Eric Nshimiye yahishe amakuru ajyanye n'uruhare rwe muri jenoside kugira ngo abashe kwemererwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibimenyetso byatanzwe mu rubanza rwe byagaragaje ko, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, yagize uruhare mu bitero byagabwaga ku Batutsi, harimo no kubakubita ubuhiri mu mutwe.

Nshimiye ashobora gukatirwa kugeza ku myaka itanu y'igifungo kuri buri kimwe mu byaha bine byo kubeshya ubutabera, ndetse akazahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 ku cyaha cyo kubangamira ubutabera.

Ateganyijwe gukatirwa ku wa 26 Mutarama (1) 2027.

Umushinjacyaha wo muri Minisiteri y'Ubutabera ya Amerika, Tysen Duva, yagize ati: "Mu gihe cyegereye imyaka 30, uyu mugabo yahishe uruhare rwe muri genoside yabaye mu Rwanda mu 1994 n'ibikorwa by'urugomo ndengakamere yakoze, harimo no gukubita abantu kugeza bapfuye akoresheje ubuhiri."

Yakomeje agira ati: "Nyuma yabeshye abashinzwe abinjira n'abasohoka kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Amerika, kandi anabeshya inteko y'abacamanza b'urukiko rwa leta mu rwego rwo kwirwanaho no kurengera undi muntu ukekwaho kuba yaragize uruhare muri genoside yo mu Rwanda."

Umunyamategeko wa Nshimiye, Kurt Kerns, yatangaje ko ababajwe n'umwanzuro w'urukiko kandi ko bazakoresha inzira zose zemewe n'amategeko kugira ngo bawujuririre.

Mu ijambo rye ribanza mu rubanza rwabaye mu kwezi k'Ukwakira (10), Kerns yavuze ko ibyo birego bishingiye ku "byaha byahimbwe", ashimangira ko Nshimiye atari i Butare igihe ibikorwa by'ubwicanyi byatangiraga.

Yanavuze ko Nshimiye yashinjwe nyuma yo gutanga ubuhamya bushimangira imyitwarire myiza ya Jean Leonard Teganya, wahoze ari mugenzi we muri kaminuza.

Teganya yakatiwe imyaka umunani y'igifungo mu mwaka wa 2019 nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'uburiganya bukomeye mu bijyanye n'abinjira n'abasohoka, aho ubushinjacyaha bwavuze ko yabeshye ku ruhare rwe muri jenoside.

Yashinjwaga kandi kugira uruhare nibura mu bwicanyi burindwi no gufata abagore ku ngufu inshuro eshanu, ariko we yakomeje guhakana ko yagize uruhare muri jenoside.