Rwanda: Dr Semwaga, umwe mu baganga mbarwa b'inzobere mu byo avura, yakatiwe gufungwa

Dr Emmanuel Semwaga yicaye yegamye mu ntebe y'umusego y'umukara, yambaye ishati y'umweru n'itaburiye y'umweru yanditseho izina rye. Mu ijosi yiteye igikoresho cyo kwa muganga cyo gusuzumisha.

Ahavuye isanamu, RBA

Insiguro y'isanamu, Dr Emmanuel Semwaga ni umwe mu baganga mbarwa mu Rwanda bazobereye kandi bakora ibyo gufasha ababuze imbyaro hifashishijwe ubuvuzi bugezweho
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 2

Urukiko i Kigali mu Rwanda ku wa kabiri rwakatiye Dr Emmanuel Semwaga gufungwa by'agateganyo kubera ibyaha akurikiranweho bifitanye isano n'akazi k'ubuvuzi akora.

Semwaga, umuganga ku bitaro byigenga mu mujyi wa Kigali, amaze ibyumweru afunze akekwaho ibyaha bifitanye isano n'ibijyanye no gufasha ababuze urubyaro kubona abana.

Urubanza ku gufungwa cyangwa gufungurwa by'agateganyo rw'uyu muganga uri mu bakomeye cyane mu Rwanda, igice cyarwo cyabereye mu muhezo.

Ibyaha aregwa bishingiye ku kazi akorera kuri bimwe mu bitaro byigenga mu mujyi wa Kigali ko gufasha abataragize amahirwe yo gutera inda no gusama mu buryo busanzwe.

BBC yabajije urwego rw'inkiko mu Rwanda amakuru arambuye ku byaha Semwaga akekwaho ariko ntibasubije kugeza ubu.

Semwaga ni nde?

Dr Emmanuel Semwaga ni umuganga wita ku ndwara z'abagore w'inzobere mu bijyanye no gusama no kubyaza, by'umwihariko gufasha 'couples' zabuze urubyaro.

Semwaga afite izina rikomeye muri iki cyiciro nk'umwe mu baganga mbarwa mu Rwanda bafasha ababuze imbyaro kuzibona hakoreshejwe uburyo bugezweho burimo IVF no gufasha abifuza ababatwitira no kubakurikirana (surrogacy).

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Undi muganga umwe w'inzobere muri ubu buvuzi akorera ibitaro bya leta, mu gihe Semwaga akora mu bitaro byigenga.

Semwaga yamenyekanye ahanini nka muganga w'indwara z'abagore no kubyaza (gynecologist/gynécologue) ku bitaro bya La Croix du Sud i Remera mu mujyi wa Kigali, mbere yo kujya mu bindi bitaro byigenga aho yarushijeho kubaka izina mu bijyanye no gufasha ababuze urubyaro mu buryo busanzwe.

Amakuru ava ku bitaro akoraho avuga ko ashobora kwakira abamugana bagera kuri 50 ku munsi umwe, biganjemo abacyeneye ziriya serivisi zo kubona urubyaro.

Mu Rwanda, itegeko rireba serivisi z'ubuvuzi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere y'abantu, ryasohotse muri Nzeri (9) umwaka ushize, ririmo ingingo zemerera abantu bujuje ibisabwa gutwitira abandi, gutanga no kwakira intanga z'abandi, amasezerano abigenga, ibibujijwe n'ibyemewe, n'ibindi.

Ibyaha Dr Semwaga aregwa bishingiye kuri izi serivisi, nkuko umwe mu bakurikiranye urubanza rwe igihe rwaburanishijwe mu ruhame yabibwiye BBC.

Ifungwa rye mu byumweru bibiri bishize ni inkuru yavuzwe cyane mu miryango myinshi y'Abanyarwanda bamuzi no kuri zimwe mu mbuga zihuza abantu.

Icyemezo cy'urukiko cyo ku wa kabiri gisobanuye ko ajya gufungirwa muri gereza ya Kigali i Mageragere agakomeza kuburana afunzwe.